Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ese wari uzi impamvu hari umukobwa muhura akarigata iminwa amazi akuzura akanwa imwinwa akayirumagura? Dore ikintu aba ashaka kukubwira ntuzabe umwana wa musore we

 

 

Hari amarenga menshi abantu babwiraga bamwe bakayumva ariko abandi ntibabashe gutahura icyo bisobanuye. Uku ninako abagabo n’abasore benshi bamaze imyaka bibaza icyo bisobanuye iyo umukobwa akurebye mumaso maze agatangira kuruma umunwa we wo hasi.

Kuriyi nshuro tugiye kugusobanurira ibi kandi ubisome witonze hato ejo utazahura n’umukobwa akakuganiriza ukananirwa kumusubiza, bitewe nuko utasobanukiwe nicyo yashatse kukubwira.

Umukobwa nimuhura agatangira kurya iminwa ye yo hasi, uzamenye ko yakwishimiye cyane ndetse afite amatsiko menshi yo kukumenyaho byinshi. Aba yatangiye kandi kukwiyumvamo ndetse aba ari no kugerageza kubikwereka. Aba yishimiye cyane uwo uri we. Ibi ariko bitandukanaho gato, iyo uhuye n’umugore agatangira kuruma umunwa wo hasi, we aba yifuza ko umubano mufitanye uzamuka ukava kuby’ubucuti busanzwe. Muri macye hano, umugore aba ashaka kubana nawe ndetse aba afite gahunda yo kukubona mubana hamwe uko byaba bimeze.

Tugarutse ku bakobwa iyo akugeze imbere kandi agatangira kurya iminwa yo hasi, aba akwereka ko yishimiye imiterere yawe, ninkaho yakakubwiye ko uteye neza. Mu buzima busanzwe ushobora kuba utari mwiza kubandi ariko kuri uwo mukobwa ahanini bigendera kubyo akunda kumuntu we yita mwiza. Kenshi umukobwa mukundana nimuhura agatangira kurya iminwa yo hasi, urukundo ruba rwamurenze, ninka kwakundi aba yumva yakumira wese ngo akwitungire mu mubiri we. Ibi kandi abakobwa babikora kugira ngo bakwereke ko bishimiye kuba arikumwe nawe, reka tukubwire ko ibi ubwo abikora nawe aba yumva byabaye kuko biza atabizi, akisanga yatangiye kuruma umunwa we wo hasi.

Ahanini kandi ibi bishobora kuba kuko ibyo akwiyumviramo yatinye kubivuga kumunwa maze umutima ugahitamo kubivuga ku bimemenyetso, iyo uri umuhanga rero uhita umenya neza icyo bivuze.

Related posts