Mu gitondo cyo ku wa 23 Gicurasi 2025, nibwo Teta Sandra yongeye kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri, aho noneho yaje ari kumwe n’abana be yabyaranye n’umuhanzi Weasel.
Teta Sandra yageraga I Kigali ari kumwe n’umuhanzi w’umunyabigwi muri Uganda, Jose Chameleone utegerejwe mu gitaramo mu mpera z’iki cyumweru.
Byari biteganyijwe ko abo bombi bari kuzana n’umugabo wa Teta Sandra, Weasel, gusa we indege yaje kumusiga.
Teta Sandra wahoze ari umunyamideli wamenyekanye cyane mu Rwanda mbere yo kujya gutura muri Uganda, ni we wa mbere wasohotse mu kibuga cy’indege i Kanombe, ari kumwe n’abana be babiri. Yari afite isura ituje, yakiriwe n’inshuti n’abavandimwe.Akigera I Kigali, umuhanzi Chameleone yanze kuvugisha itangazamakuru aho bivugwa ko yari yarakajwe n’urugendo rwo mu ndege kuko yatinze cyane.
Umwe mu basore bakorana n’uyu muhanzi ni we wenyine wavuganye na Chameleone, amufasha kugera ku modoka, abandi bose barimo DJ Pius n’abakobwa bari biteguye kumuha indabyo, ntibamugezeho.