Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ese Kuki nkwiye kumva meze nabi buri gihe? Birakwiye ko niheba kubera urukundo?

Ni kenshi wagiye ukunda bikanga, ukifuza umukobwa cyangwa umusore ko yakubera umukunzi w’ubuzima bwawe ariko bikarangira bidakunze. Hari ubwo byagiye bikugora kubyakira bikagera aho wumva wihebye. Hari ubwo bwo kubishora. Urukundo ni amarangamutima umuntu agirira undi bitewe n’impamvu runaka, iyo atemewe bigora uwayagize ariko kandi ashobora no kubirwanya. Ni gute ibi byashoboka?

Igihe kimwe, hari musore wakundaga umukobwa.  Ntabwo yari mwiza cyane kandi mu byagaragaraga, mwiza ariko kuri we, yari byose. Yakundaga kumurota, kubyerekeye kumarana ubuzima bwe bwose.  Inshuti ze zaramubwiye ziti: “kuki urota cyane k’uriya mukobwa? mu gihe utazi niba agukunda cyangwa atagukunda?  Banza umubwire ibyiyumvo byawe, hanyuma umenye niba agukunda cyangwa atagukunda ”. Nibwo uzamenya icyo gukora.

Yumvaga ko aribwo buryo bwiza bwo kutabimubwira. Umukobwa we yari abizi ko kuva mbere, ko uyu musore amukunda. Umunsi umwe, ubwo yagerageje kumusaba ko amubera amukunzi, yaramwanze. Inshuti ze zatekerezaga ko azanywa inzoga, ibiyobyabwenge n’ibindi kandi akangiza ubuzima bwe kuko na bo bari bazi ko amukunda cyane. Icyabatangaje ni uko atigeze yiheba yagaragaraga nk’uwiyakiriye.

Bamubajije impamvu babona atababaye, arashubije ati: ” kuki nakumva merewe nabi? Nabuze umuntu utarigeze ankunda kandi nawe abura uwamukunda kandi wamwitaho nk’uko bikwiye. Nge niyumvisha ko kuba yaranyanze atari byo byatuma niheba kuko Gukunda ni igikorwa gihora kigaruka. Iyo wihebye kubera umuntu umwe byangiza byinshi kubuzima bwawe”.

 Muby’ukuri, Urukundo nyarwo ruragoye kubona. Urukundo ni uguha undi muntu udafite umururumba wo kunguka ikintu icyo aricyo cyose, niba undi muntu abyanze, niwe uzatakaza ikintu cyingenzi mubuzima. Ntuzigere wumva wihebye cyangwa birangiye kuko umuntu yanze kukwakira.

Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb

Related posts