Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ese kuki abakobwa benshi bifuza gukundana n’ abagabo babarusha imyaka?Nabajije abakobwa nzi batandukanye buri wese ambwira impamvu ze.

Muri iki gihe usanga abakobwa benshi bishakira abagabo babarusha imyaka. Umukobwa tujya tuganira kuri byinshi , yigeze kumbwira ko adashobora gukundana n’ umusore banganya imyaka cyangwa umusore utamurusha imyaka irenze itanu nabwo yaba yabaye mike.Kenshi iyo umukobwa avuze icyo yifuza ku musore yifuza ko bakundana , mu byo benshi bavuga ntihaburamo imyaka , abenshi bifuza gukundana n’ abasore cyangwa abagabo babarusha imyaka myinshi.

Akenshi usanga ari nk’ ikintu kiri muri kamere y’ abakobwa , nabyibajijeho cyane kuko n’ abahungu bakunda kubiganiraho no kubibaza. mubakobwa baganiriye n’ikinyamakuru kglnews buri wese yagiye avuga impamvu ze.

Uwa mbere twaganiriye yavuze ko impamvu akunda kwisanga yakunze umugabo cyangwa umusore umurusha imyaka ari uko abahungu bari mu kigero kimwe mu myaka usanga badahuje ibikekerezo. Nubwo bidafite ubushakashatsi bwo kubihamya , yambwiye kandi ko benshi mu basore bari mu kigero kimwe cy’ imyaka , ibitekerezo byabo n’ ibyo abakobwa baba bifuza bihabanye.

Ati“ Njye impamvu mba nshaka umuntu undusha imyaka ni uko ibitekerezo bye biba bitandukanye n’ ibyanjye kuko byinshi mu byo njye mba ndi gucamo aba yarabiciyemo”. Yakomeje ambwira ko abakobwa bakunda umuntu ubaruta mu myaka kuko no mu bitekerezo akenshi aba abaruta, ko ari impanvu benshi bakunda abasore babaruta kure.

Undi nabajije we yambwiye ko hazamo ikintu cyo kuvuga ko gukundana n’ umuntu ukuruta mu myaka bigira ibyiza byinshi. Yambwiye ko umusore ukuruta mu myaka adakina n’ amaranga mutima yawe ngo akubabaze. Ati“ Abakobwa bakunda umuntu utuma bumva batekanye kandi batuje muri bo, aho kuba ibintu by’ akavuyo”.

Yampaye urugero ambwira ko bamwe mu basore bakiri bato, usanga bataramenya neza uko bitwara mu rukundo , ko baba bari mu cyiciro cyo gutereta kugira ngo birate ku bandi basore , berekana ko bafite abakobwa beza n’ ibindi byinshi. Ambwira ko umugabo ukuze aba yararenze icyo cyiciro cy’ ubuzima , ko umusore mukuru aba azi icyo ashaka n’ uko agomba kukigeraho. Ati“Iyo ubonye umuntu washyize ubuzima bwe ku murongo , ubona hari ukuntu ubikunze , ari umuntu ubona adafite akavuyo mu buzima bwe njye mba mbona ari ikintu cyiza cyane”. Yambwiye ko iyo ari umusore ufite ubuzima bwe ku murongo , aba azi gufata neza umuntu bakundana , azi kumwitaho. “ umusore ukuze aba azi kwita ku mukobwa , ntabwo ari bya bindi by’ abantu bakundana ugasanga ni akavuyo gusa gusa , umugabo ukuze aba yumva neza kurushaho uko abakobwa bateye n’ uko batekereza kubera ko aba yaragize igihe kirekire cyo kubyiga , icyo kintu rero njye ndagikunda cyane”.

Akomeza agira ati” Ikindi aba afite amafaranga usanga umuntu ukuze aba yarimenye, akamenya icyo ashaka akamenya uwo ari we , akenshi usanga aba ari no gukora afite amafaranga ukabona urukundo ruryoshye”.

Uwa gatatu mu bo nabajije we yambwiye ko abakobwa benshi bisanga bakundanye n’ abasore babaruta cyangwa se abagabo bakuru kuko bibaha agaciro.Ati“ iyo ubonye umuntu ukuruta akweretse ko agukunze kuri njye numva ko abakobwa benshi bahita babyishimira , nko ku mukobwa muto utarigirira icyizere usanga bimuhaye agaciro , akumva ari mukuru cyangwa se bikamuzamurira agaciro”.

Related posts