Urukundo ni kimwe mu bintu bitangaje kandi by’agaciro abantu bahuriyeho mu buzima bwa buri munsi rurashimisha, rurubaka, rugatanga icyizere. Ariko nanone urukundo rushobora no gutera ihungabana?
Ese koko nibyo urukundo rutera ihungabana? Igisubizo ni yego, iyo rukoze nabi, rushobora kuvamo igikomere gikomeye cyo mu mutima n’ihungabana rishobora no kugira ingaruka ku buzima rusange bw’umuntu.
Hari benshi binjira mu rukundo bafite ibyiringiro byinshi, bumva bageze aho bagomba kuba, bagize uwo babwira akababaro kabo, n’uwabafasha kwiyubaka. Ariko uko iminsi igenda ishira, bagasanga baraguye mu mutego, aho urukundo rwari kuba isoko y’amahoro, ruhinduka intandaro y’amarira, ubwoba, kwigunga n’agahinda kadasanzwe.
Dore bimwe mu byatera ihungabana mu Rukundo?
1. Iyo urukundo rurimo ihohoterwa
Hari abakundana bahora batotezwa mu buryo butandukanye:Amagambo abasebya, kubacunga umunsi ku wundi, kubabuza ubwisanzure, cyangwa gukoresha imbaraga. Uwo bikorerwa aba mu rukundo ariko ameze nk’ufungiye ahantu runaka kuko aba atinya gutanduka n’ uwo agukunda gusa kandi ugasanga arimo kubabazwa nibyo arimo gucamo. Uko iminsi igenda, atangira kugira ibimenyetso by’ihungabana: umutima uhora uhagaze, gucika intege, no kwiheba.
2. Iyo urukundo rusenyuka rutunguranye
Gutererwa mu nzira, gucibwa mu buryo buteye ipfunwe cyangwa gutandukana utiteguye, byose bishobora kuba inkovu zidasibangana. Abatandukanye bakundana cyane baba nk’abapfushije umuntu. Bumva bonyine, badasobanutse, bamwe bakarwara indwara z’imitekerereze, abandi bakagera no ku rwego rwo kwiyambura ubuzima.
3. Iyo ukunda utagukunda
Gukunda umuntu cyane wowe adakugaragariza urwo rukundo, bishobora gutera ipfunwe rikomeye. Uba wumva wiyanga, ukumva ko hari ikibazo gikomeye kuri wowe. Hari ababaho basaba, urukundo, ariko ntibarugirwe. Ibi bituma bibona nk’aho nta gaciro bafite.
4. Iyo umuntu ahinduka imbata y’urukundo
Hari abarara badasinzira, ntibakora akazi kabo kubera ibibazo biri mu rukundo. Kuba kure y’uwo akunda bimugiraho ingaruka nk’aho ari uburwayi. Iyo bavuye mu rukundo, bumva ubuzima butakiri ngombwa, bakabaho nk’abatakaje icyerekezo.
Urukundo ni rwiza, ariko..Urukundo rushobora kuba isoko y’ibyishimo n’amahoro. Ariko iyo rutubakiye ku kwizerana, kubahana no kumva undi, ruhinduka inkomoko y’ihungabana rikomeye.
Niba wumva ubabazwa n’urukundo kurusha uko rurimo kugushimisha, si igisebo kuganira n’umuganga w’inzobere mu mitekerereze, umujyanama cyangwa inshuti wizeye. Hari ubuzima nyuma y’urukundo rubabaza.