Uyu munsi hano kuri Kglnews twaguteguriye inkuru igaruka ku rukundo abantu bakunze gukunda cyane bagahura ni ngaruka zikomeye mu rukundo rwabo,bamwe bahuye nazo bavuze ko urukundo ruryana kurusha igisebe cyo ku mubiri.
Mu buzima busanzwe umuntu arakunda agakundwa bikagezaho urukundo ntirumere neza , ukabona uwo mwari kumwe muratandukanye , rero ibyo bigusigira igikomere ku mutima.
Ese koko urukundo kubera iki ruryana kurusha igisebe cyo ku mubiri?
Buriya igisebe cyo ku mubiri ufite kiragaragara, urakirwara kigakira cyangwa kikavurwa, ni ubwo gishobora gutera ububabare bwinshi, gusa iyo ukivuje kirakira neza , ariko igisebe cyo ku mutima gituruka ku rukundo rutagenze neza mu buzima bwawe , birimo kwangwa, guhemukirwa, gutandukana n’uwo ukunda, cyangwa guhorana urukundo utagaragarizwa, ibyo ntibipimwa n’igipimo cya muganga.
Iyo umuntu yakunze by’ukuri, aba yarashyize umutima, ibyiyumviro, icyizere, n’amarangamutima ye yose aba yarabihaye undi muntu, iyo rero ayo marangamutima atitaweho, cyangwa iyo uwo yizeye amuhemukiye, habaho igikomere gikomeye cyane ku mutima.
Ibyo bikomere uhura nabyo biraryana, bikaba bibi kurusha ububabare bwose bwo ku mubiri kuko bibabaza umutima n’ubwonko icyarimwe, ndetse bishobora no gutera ihungabana, kwiheba, no kudakomeza kwizera abandi bantu bose.
Urukundo ruryana kurushaho iyo rudahuye n’icyizere wari waragiriye umuntu muri kumwe , ruryana cyane iyo uhuye n’ubuhemu, iyo ukumbuye umuntu ntagisubizo ubifiteho. N’iyo ubisobanuriye abandi, ntibabasha kumva uburemere bwabyo nk’uko nyir’ububabare abyumva.
Igikomere cy’urukundo gishira gusa iyo umuntu yongeye kwiyakira no kwisubiza icyizere.
Mu magambo make, urukundo ruryana kurusha igisebe cyo ku mubiri, kuko igikomere cyo ku mutima ntikigaragarira ijisho, ariko kimara igihe kirekire mu buzima bw’umuntu.