Hari bamwe mu bakobwa bumva ko guterwa inda n’umusore bivuze ko agomba guhita amubera umugabo, ariko si ko bamwe mu basore babibona, kenshi usanga umuhungu yihutira kuvuga ko ibyo kubana bitari muri gahunda, ndetse akavuga ko gutera inda no gushaka umugore ari ibintu bibiri bitandukanye.
Bamwe mu bakobwa bavuga ko iyo bamaze gukora imibonano mpuzabits1 n’ umusore, hakabaho guterwa inda, baba bifuza kobabana nk’ Umugore n’ umugabo,gusa bamwe mu basore ntibakozwa ibyo kuko harimo abavuga ko batiteguye gushaka kuko bagifite imishinga myinshi yo gukora.
Hari n’ abamwe mu bakoresha imvugo ikakaye bakagira bati”Gutera inda umukobwa no kumushaka ni ibintu bibiri bitandukanye” cyangwa bakagira bati”Si njye njyenyine uzi gutera inda.”
Hari ibitekerezo Kglnews.com yakusanyije hifashishijwe imbuga nkoranyambaga nka Whatsapp, Facebook, hari umwe mu basore wagize ati” Abakobwa bakwiye kumenya gutandukanya guterwa inda no kuba umugore w’umuntu. None se ndamutse muteye inda nkiri ku ntebe y’ishuri, yumva namutungira he cyangwa nkamutungisha iki? Bajye Bamenya ubwenge birinde guterwa inda nta gahunda yo kubana ihari.”
Undi nawe yagize ati“Ushobora guterera umukobwa ukamutera inda ariko ukabona atakubera umugore. Icyo gihe umufasha kurera umwana, ariko ibyo kumugira umugore wawe byo wapi.”
Hari abasore bahakana ko bateye inda kandi ari bo..
Imvugo ngo “Si njye uzi gutera inda” ikunze kugarukwaho n’abakobwa bavuga ko bamwe mu basore bahakana inda iyo bamaze kuyitera umukobwa.
Hari umukobwa wagize ati”“Umusore aba ashaka ko umurangiriza ikibazo. Iyo amaze kukutera inda arakubwira ati: ‘si njye uzi gutera inda,’
Gusa nta tegeko rivuga ko umusore uteye umukobwa inda agomba guhita amugira umugore, ari nabyo benshi mu basore baheraho bavuga ko nta mukobwa ukwiye kumvako kubyarana n’umugabo bisobanuye ko azamugira umugore.
Gusa abakobwa benshi bavuga ko umusore akwiye kujya yirengera ingaruka zose zishobora kubaho mu gihe aryamanye n’ umukobwa , hakabaho kuba yamutera inda ,akaba yanakwemera kumutunga cyangwa kumuba hafi, cyane cyane iyo umukobwa abimusabye kandi abishaka.
Impamvu ituma abakobwa bamwe n’ abamwe bakunze kuvuga ibi ,ngo ni uko ubusanzwe umukobwa ubyariye iwabo,usanga aterwa ipfunwe n’ ubwo buzima ubundi bukwiye abashakanye mu buryo bwemewe n’ amategeko.Mu kwanga icyo gisebo mu rungano,niho abakobwa bahera batangaza ko byaba byiza mu gihe umukobwa atewe inda n’ umusore bahita bashyingiranywa mbere y’ uko umukobwa abyara.