Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ese ari Mucyo Antha wa Radio 10 na Sam Karenzi wa Fine FM ni nde uzaba umunyamakuru w’imfube mu maso y’abakunzi ba Rayon Sports?

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bakomeje kwibaza umunyamakuru uzaba waravuze ukuri cyangwa uzaba yarababeshye mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Ubwo shampiyona y’Icyiciro cya Mbere yajyaga gutangira umunyamakuru w’imikino Sam Karenzi uzwiho kutarya indimi yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports idafite ubushobozi bwo kuzatwara igikombe ndetse ko kuzasoza mu makipe ane bizaba bigoye.

Ibyo Sam Karenzi yatangaje bihabanye kure n’ibyo Mucyo Antha yavuze kuko we yemeje ko uko byagenda kose Rayon Sports izatwara igikombe cya shampiyona iheruka mu mwaka w’imikino wa 2018-2019.

Ibyatangajwe n’aba banyamakuru bombi byatumye abakunzi ba Rayon Sports bacika ururondogoro bemeza ko umwaka w’imikino nurangira bazatora umunyamakuru w’imfube bitewe n’uko azaba yaratanze ubusesenguzi butari ukuri agamije guca intege Rayon Sports cyangwa se agamije gukinga ibikarito mu maso y’abakunzi ba Rayon Sports.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere igeze ku munsi wa 22, aho ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 46 ikaba izigamye ibitego 20, mu gihe ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 45 aho izigamye ibitego 15.

Ku munsi wa 23 ikipe ya APR FC izacakirana na Marines FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 16, mu gihe Rayon Sports yo izacakirana na AS Kigali iri ku mwanya wa kane n’amanota 38.

Related posts