Dutemberane mu rwambariro rwa rayon sports nyuma yo gutangira imyitozo,ese umwuka umeze ute mu bakinnyi n’abatoza,turebe abakinnyi bahamagawe nabirengagijwe.
Ku wa gatanu w’iki cyumweru turigusoza nibwo ikipe ya rayon sports yatangiye imyitozo ku mugaragaro yitegura shampiyona y’umwaka utaha.
Nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe, Rayon Sports yamaze gutumizaho abakinnyi ba yo mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-23.
Iyi kipe yahamagaye abakinnyi 23, aba 23 ni bo yahamagaye gusa bose ntabwo bitabiriye imyitozo kuko 14 ari bo batangiye imyitozo.
Nkuko twabivuze haruguru ikipe ya rayon sports yatangiye Imyitozo ku wagatanu w’icyumweru turi gusoza ikaba yaratangiranye n’abakinnyi 14 bakina imbere mu gihugu ni mu gihe abaturuka hanze bataraza. Gusa n’abakina imbere mu gihugu si bose batangiye imyitozo kuko abakinnyi nka Ngendahimana Eric ntibakoze kuko yasabye uruhushya ngo hari ibibazo by’umuryango yirukamo.
Muri uru rutonde hagaragaramo abakinnyi 13 bashya ni mu gihe 10 ari bo bonyine Rayon Sports yahisemo kugumana mu bo yari isanganywe.
Abakinnyi bashya ni; Twagirayezu Amani (Bugesera FC), Mucyo Junior Didier (Bugesera FC), Ishimwe Ganijuru Elie (Bugesera FC), Hirwa Jean de Dieu (Marines FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Rafael Osalue (Bugesera FC), Kanamugire Roger (Heroes FC), Iraguha Hadji (Rutsiro FC), Tuyisenge Arsene (Espoir FC), Ishimwe Patrick (Heroes FC) na Ndekwe Felix (AS Kigali), Mbirizi Eric (Burundi), n’umwana ukiri muto Iradukunda Pascal.
Mu bakinnyi yari isanganywe yasigaranye ni; Hategekimana Bonheur na Hakizimana Adolphe, Muvandimwe JMV, Ndizeye Samuel, Nishimwe Blaise, Essomba Onana Leandre Willy, Rudasingwa Prince, Musa Esenu, Mugisha François na Mitima Isaac.
Iyi kipe kandi irimo gushaka uburyo itandukana n’abakinnyi barimo Mico Justin, Byumvuhore Tresor, Mushimiyiman Mohammed na Niyonkuru Sadjati.
Amakuru kgl news yamenye ni uko mu buryo bweruye rayon sports itazakomezanya n’abarimo Kwizera Pierrot, Mael Djinjeke, Sanogo Sulaiman, Steve Elomanga, Manace Mutatu, Kwizera Olivier, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Bukuru Christophe, Ishimwe Kevin, Habimana Hussein Eto’o na Sekamana Maxime. Aba biyongera kuri Niyigena Clement wamaze kwerekeza muri APR FC.