Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

DRC: Umuryango wose wishwe n’ inkongi y’ umuriro, inkuru irambuye..

Ni inkongi y’ umuriro yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo , aho umuryango wose wahise uhaburira ubuzima.

Amakuru avuga ko iyi nkongi y’ umuriro yadutse mu rugo rw’ umuturage w’ i Bukavu muri Komini Kadutu , ho mu Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo , muri iki gihugu , maze ntihagira n’ umwe ubasha kurokoka mu muryango w’ abana batatu hamwe n’ ababyeyi babo.

Umwe mu bayobozi b’ imiryango itegamiye kuri leta , Safari Sylvano , yabwiye Radiyo Okapi ko umugore wo muri urwo rugo yari atwite. Uyu muyobozi akomeza avuga ko batabajwe saa saba z’ ijoro zo ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022, bahita bihutira gutabara , gusa kugeza ubwo yatangazaga aya makuru ngo nta muyobozi n’ umwe wari urahagera. Ati: “Hari ku isaha ya saa saba ubwo twabwirwaga ko inzu ya Ciza Mushiarhamina irimo gushya. Natwe twagerageje guhamagara abaturage. Twagerageje kuzimya inzu ariko kubw’ibyago twasanze abari mu nzu bose bapfuye”.

Muri Mutarama uyu mwaka, nabwo mu Mujyi wa Bukavu muri komini ibanda habaye inkongi y’ umuriro yibasiye urugo abana bane bahaburira ubuzima.

Related posts