Muri DRC, urugomo n’amakimbirane amaze igihe mu Ntara y’Iburasirazuba bwa Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ndetse no kongera amakimbirane mu turere two mu majyepfo ya Kasai na Tanganyika, byabaye intandaro yo kwimurwa , bituma abantu babarirwa muri za miriyoni bava mubyabo.
UN igugako nibura abantu 15, barimo byibuze impinja eshatu n’abarwayi bane, baguye mu gitero cyagabwe ku kigo nderabuzima cya Lume mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu ijoro ryo ku ya 7-8 Nyakanga 2022. Ibice bine by’ikigo nderabuzima kinini muri ako karere byararashwe. Mu mudugudu uri hafi ya Kidolo, abandi baturage bane bishwe bakoresheje imihoro n’imbunda.
Imiryango itegamiye kuri leta yashinjaga umutwe witwaje intwaro “Allied Democratic Force”, cyangwa ADF, kuba ariwo uri inyuma yibyo bitero byose ndetse n’ urugomo n’amakimbirane bikomeje kuzamura intera.
Rimwe mu mategeko shingiro y’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu (IHL) ni uko ibigo nderabuzima n’ibitaro bitagomba kwibasirwa n’ihohoterwa.
amakuru dukeshya raporo ya UN, amajyaruguru ya Kivu, kimwe n’izindi ntara zo mu burasirazuba bwa DRC (Ituri, Kivu y’Amajyepfo), ifite ikibazo gikomeye cyo kugabwaho ibitero byibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro ku baturage, benshi muri bo bakaba barimuwe kubera amakimbirane n’urugomo.
Muri Kivu y’Amajyaruguru hari byibuze miliyoni 1.9 bimuwe mu gihugu (IDP) hamwe na miliyoni esheshatu z’abimuwe muri DRC.