Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Dore zimwe mu ndwara zitandukanye abashakanye bashobora kwandurira mu kwezi kwa buki, soma inkuru yose usobanukirwe

Burya gukora imibonano mpuzabitsina ubutaruhuka mu gihe cy’ ukwezi kwa buki bigira ingaruka zitandukanye ku bashakanye ndetse bikaba byabaviramo kurwara impyiko.Ukwezi kwa buki “La lune de miel” kuberamo ibikorwa bitandukanye by’urukundo, by’umwihariko guhuza urugwiro rushingiye ku gitsina hagati y’abashakanye.

Urubuga rwa 7sur7 dukesha iyi nkuru ruvuga ko gukora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi bitera uburwayi urwungano rw’inkari ku bashakanye, ndetse bikaba byabaviramo n’ubundi burwayi.Rukomeza ruvuga ko abibasirwa cyane n’ubu burwayi ari igitsina gore ngo kuko mikorobe zibasha gukwirakwira mu muyoboro wabo w’inkari ku buryo bwihuse.

Ikimenyetso kigaragaza ko umuntu yanduye ngo ni uko atangira kuribwa mu myanya ndangagitsina igihe agiye kwihagarika, kuribwa mu mugongo, kugira umuriro hamwe no kubabara mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina. Ibi bikiyongeraho umunani udashira.Bavuga kandi ko iyi ndwara ivurwa igakira, hakoreshejwe imiti ya ‘antibiotiques’ bicyo ufite ibimenyetso byavuzwe haruguru aba akwiye kwihutira kujya kwa muganga.

Batanga inama yo kunywa nibura ibirahure umunani by’amazi ku munsi, ikindi kandi ngo iyo umuntu atangiye kumva ububabare mu kiziba cy’inda, aba ari kimwe mu bimenyetso by’uko impyiko zatangiye kugira ikibazo, bityo ngo umuntu aba akwiye kujya ku bwiherero igihe abishakiye atajijinganyije, kandi nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina akihutira kujya kwihagarika kabone niyo yaba atabishaka.

Related posts