Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore zimwe mu mpamvu zikwiye gutuma wishimira urukundo rwawe utarugereranya n’ urwabandi.

Abantu benshi usanga bishimira kuba mu buzima nk’ ubwo abandi babayemo kandi baravuga ngo ingendo y’ undi iravuna , ikindi kandi ibyo abantu bagaragaza hanze akenshi usanga bitandukanye n’ ukuri ni byiza ko umuntu yiga kubaho mu buryo bwe kandi akishimira ibyo afite kuko igihe cyose ugerageje kubaho nk’ abandi ubaho uhangayitse kandi ubabaye kubera kubaho umeze nk’ uhanganye.

Dore zimwe mu mpamvu zikwiye gutuma wishimira urukundo rwawe utarugereranya n’ urwandi.

1.Nta mwiza wabuze inenge:Ntamuntu ubaho utagira inenge, nuriya ubona ku ruhande ukumva wifuje ko amera nkuwo mukundana cyangwa mubana , agira amakosa akora.

Ite ku byiza umukunzi wawe agukorera ,wige no kwihanganira ingeso ze ubona zitari nziza. Kuko nabo ushaka kumera nkabo niko babigenza, baha ibyiza umwanya munini, ibibi ntibabihe urwaho.

2.Ntubona byose:Nubwo uhora uhangayitse ko urukundo rwawe n’umukunzi wawe rutameze nk’urwabo uba ushaka kwigereranyaho hari icyo ukwiriye kuzirikana. Nubwo abo uba ubona ushaka kumera nkabo baba bishimanye ariko ibyabo byose ntabwo ubizi. Bashobora kuba bagirana amakimbirane ,ibibazo bikomeye,ariko bagera hanze bakabihisha .

3.Ishimire ibyo ufite:Nukomeza kurangarira ibyabandi na bike wari ufite bizayoyoka. Ishimire ibyiza biri mu mubano wanyu ndetse uharanire ko birushaho aho guhora amaso yawe ari kubandi.

4.Ibyishimo by’abandi ntibyongera ibyawe:Ibyiza byose abandi bakora ntacyo bihindura ku byishimo byawe. Aho guhora uhangayikiye uko wakongera ibyishimo mu mubano wanyu uzajya uhora uhangayikiye ibyabandi bidafite n’icyo biri bukongerere.

5.Bikuvana n’aho wari wibereye:Guhora uhangayikiye kumera nk’abandi nyamara nabo bagirana ibibazo bishobora kuzambya umubano ukaba mubi kurusha uko wari umeze.

6.Bizatuma uhora ubona ibibi gusa kandi ugatakaza igihe cyawe:Iyo watangiye kurebera ku bandi, nta kintu cyiza wongera kubona ku mukunzi wawe uretse ibibi gusa. Icyo bikumarira ni ugutakaza igihe cyawe ku bandi nkaho wagitakaje wubaka ibyiza mu mubano wanyu.

Related posts