Iyi nkuru iragufasha kumenya uko wakwitwara mu gikorwa cyo gutera akabariro hagati y’abashanye babiri n’ibishobora kukabangamira.Igikorwa cyo gutera akabariro ni ingenzi cyane ndetse rimwe na rimwe gisaba intangiriro nziza cyane yo kuba hagati ya babiri harimo kwizerana bikomeye n’urukundo.Impamvu y’ibi tuvuze ni uko akenshi bisaba ko aba babana bifungura bagakundana ku rwego buri wese akiyumva muri mugenzi we cyane.
Gukorana kwabo rero ubwabyo bifasha cyane urukundo rwabo kuko biragenda bikica urwango rwose, n’umutima hagati yabo ku buryo abarebanaga ay’ingwe bahita batangira gukundana no kwishimana.Ibikorwa byinshi biba mu rukundo rero bizana amahoro gukundana no kwishimana niyo mpamvu tugiye kureba ibi byangiza kugira ngo wowe n’uwo mweshakanye mubashe kubyirinda.
ESE NI IBIHE BYO KWIRINDA HAGATI Y’ABASHAKANYE ?
1.KWIFATA CYANGWA GUFATA AMARANGAMUTIMA: Si byiza ko hagati ya babiri bashakanye habamo gufata amarangamutima yabo ngo batakomeze bareke kwisanzura kuri bagenzi babo cyane.Mu gikorwa cyo gutera akabariro rero, gufata amarangamutima yawe bituma kitagenda neza.
2.KWIRINDA GUKORANAHO : Ni gute abashakanye babiri , bashobora kwirinda gukorana ho ? Iyo bibaye rero urukundo rurabiha kakahava.
3.GUHA UMWANYA IBYO HANZE : Hari ubwo ibyo hanze bibatesha umwanya rwose , ugasanga muhagaritse ibyo mwari murimo , burya si byiza guha umwanya ibyo hanze.Abahanga mu by’urukundo bavuze byinshi bitandukanye ku rukundo ndetse bagerageza kwitwararika ariko burya mu gitanda byinshi birapfa iyo hatabayeho kwitonda.