Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore uko wabona Amafaranga nyuma yo gutandukana n’umukunzi wawe

Gutandukana n’umukunzi wigihe kirekire n’ibintu bikubabaza cyane mu umutima wawe ndetse no k’umubiri.Birashoboka cyane ko kuba wabanaga n’umufasha wawe byagufashaga kugira ngo uzigame amafaranga, none mu mwatandukanye, ugomba kumenya ibintu wenyine. Ibyo bishobora kuba bikomeye, ariko ugomba kubikora kandi ukabikora neza ukagura ibikoresho byose bibura ndetse n’ibindi bisaba amafaranga.

Inshuro nyinshi igihe twatandukanye n’abakunzi twibanda cyane ku byababaje umutima ariko ntidutereza ibiri kwangirika bidutegereje ugomba gutunganya ufite mu nshingano. Iki nicyo gihe ngo wisubireho hano hari inama nke wagenderaho kugira ngo zigufashe:

1.Fata icyemezo:
Shakisha amafaranga yawe, umutungo wawe n’uburyo bwose buzakwereka ko utakiri kumwe n’undi muntu. Ibyo bikubiyemo gufunga konti za banki mwari muhuje no guhindura ibikorwa byose byanditse mu mazina yanyu mukiri babiri. Umenye neza niba ubyo uri gukora biri mu mazina yawe gusa.

Reba neza niba nta mwenda mwafatanije gufata noneho mufatanye no kuwishyura mbere yo gutandukana aha hashobora kuba harimo nk’inguzanyo no kwishyura imodoka, hamwe n’amakarita y’inguzanyo ndetse n’ibindi. Wibuke ko ukurikije amategeko, umuntu wese wanditsweho umwenda aba ategetswe kuwishyura nyuma yibyo ubone gukomeza wenyine.

2.Menya ko amafaranga yawe wenyine atazaruta ayababiri: akenshi usanga amafaranga y’abantu babiri aba aruta ay’umuntu umwe. Niba ubona utari kubona amafaranga menshi byiguca intege kuko uri umwe ntabwo ari igisebo cyangwa ikibazo. Ibi birimo nko kudatunga imodoka, kuba munzu iri munsi yiyo wabagamo, ndetse n’imibereho yahindutse. Zirikana ko ibyo atari bibi ndetse irinde imihangayiko kuri ibyo.

3.Wubake ejo hazaza: hari ibyo ugomba gukora kugira ngo urinde ibyo wagezeho ndetse unubake iby’igihe kizaza;

1. Ikigega cyihutirwa: Niba ufite imwe isanzwe, ikomeye ushobora gukomeza kuyikoresha niba igenamigambi wakoreshaga ubona itameze neza kora indi bitabaye ibyo urakena.

2. Gahunda yo gukoresha no gushora imari: Gahunda iboneye izaguha kugaragara neza aho amafaranga yawe ari, aho ava, n’aho ushobora kuyateza imbere. Umenye nangahe usigaje nangahe wakoresheje.

3. Ubwishingizi: Kuba uri ingaragu, reba agaciro nukuri kw’ubwishingizi bwawe bwose. Ubwishingizi bwo kurinda amafaranga bushobora kuba ingenzi cyane ubu wishingikirije ku amafaranga y’umwe gusa.

Related posts