Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Dore uburyo wa kwirinda gucira amacandwe k’umusego usinziriye

Amacandwe ni ikintu kingenzi cyane kuko  akora akazi ko kugabanya acide ziba zakozwe na Bagiteriya ziba mu kanwa kawe ibi bituma amenyo n’ibijigo bitabora.  utayagira rero  waba ufite ikibazo gihangayikishije, kuko  asobanura ko ubuzima bwawe bumeze neza. Gusa biteye ipfunwe n’ubwoba ku byuka buri gihe ugasanga watoheje uburiri bwawe cyangwa umusego wawe kubera amacandwe.

Ikinyamakuru cyitwa Healthline gitangaza ko Enzymes ziba mu macandwe zifasha cyane mu igogora zikarinda indwara ya ‘Infection’. mu kurinda umunwa wawe indwara nyinshi no kubura ububobere, ni byiza kugira amacandwe.

Impamvu nyamukuru rero ibi bikubaho,  Bivugwa ko impamvu ituma umuntu aryama amacandwe akanduza icyo yarayeho ari uko aba yaryamye yasamye.

Ikindi ni uko ushobora kuba ufite uburwayi buzwi nka ‘Sleeping Apnea’ buza iyo umuntu ari guhumeka insigane aryamye bitewe n’umwuka aba ahumeka, umubiri we ugakora amacandwe menshi kurenza ibisanzwe. Umurwayi wagize iki kibazo afashwa cyane n’imashini ya CPAP.

Dore rero ibyo ugomba kuzirikana kugira ngo wirinde kurara utosa umusego wawe, cyangwa ibiryamirwa byawe;

1.Ugomba kuryama ubumbye umunwa: Mu rwego rwo kugira mu kanwa habobereye ni byiza ko amacandwe akorwa, rero ugomba kubumba umunwa kugira ngo amacandwe akorwe.

2.Kwirinda kurarana cyangwa kurara mu byatuma ubira ibyuya:  Kubera ko kubira icyuya biterwa na Allergy’ nibyo bituma uryamye abangamirwa bikarema amacandwe agasohoka mu gihe uri kurota.

3.Isuku nyinshi mu kanwa: Haranira kugira isuku yo mu kanwa ujye wirinda umwuma, kuko ibyo ari bimwe mu bigukururira kurara wasamye, ikindi woze amanyo yawe nibura inshuro zitari mu nsi y’ebyiri ku munsi.

Related posts