Nyuma y’igihe kirekire higwa uburyo mu mukino w’umupira w’amaguru hakirindwa kurya iminota kw’abakinnyi, ubu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza FA ryaboneye umuti iki kibazo. Premier league yazanye uburyo budasanzwe bwo kubuza abakinnyi kurya iminota. Ni impinduka esheshatu zakozwe mu mategeko agenga umupira w’amaguru mu Bwongereza bikazahita bitangira kubahirizwa muri uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira.
Kuri ubu itegeko rishya rigena ko ku mukino wo muri premier league hagomba kuba hari imipira yo gukina igera ku icumi izajya iba izengurutse ikibuga, ikazajya yifashishwa bigendeye ku cyerekezo umupira urengeyemo kuko abakinnyi bajyaga barya iminota bajya gushaka umupira aho warengeye.
Iri tegeko rigena ko umupira umwe uzajya uba ufitwe n’umusifuzi wa kane, maze iyindi umunani ikazengurutswa ku mpande z’ikibuga mu buryo bukurikira,
Imipira ibiri izajya iba iri inyuma ya buri mazamu ndetse iyindi ibiri ibiribiri ibe iri aho abatoza bo ku mpande zombi baba bahagaze. Izi mpinduka nk’uko twabivuze hejuru zikaza gutangirana ma shampiyona y’uyu mwaka mu Bwongereza.
Kurya iminota kw’abakinnyi biri mu biteza impaka cyane ko ikipe yatsinze ariyo ibikora mu gihe ikipe yatsinzwe iba ishaka ko nta n’igice cy’isegonda gitakara kuko iba iri ku gitutu cyo kwishyura. Ibi akenshi bikunze guteza impaka ku misifurire kuko bisaba uruhare rw’umusifuzi mu migendekere y’umukino iyo bimeze gutya.
Ku rundi ruhande ariko, hari abavuga ko ibyo kurya iminota kw’abakinnyi ntacyo bitwaye kuko n’ubundi umusifuzi aba afite uburenganzira bwo guhana ababikora. Aba banavuga ko gukomeza guhindagura amategeko y’umupira w’amaguru bigenda bibishya uburyohe bw’umwimerere bw’uyu mukino ukundwa na benshi.