Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore uburebure bw’ igitsina cy’Umugabo/Umusore abagore n’abakobwa benshi bakunda.

Mubyukuri muri iki guhe turimo usanga abantu bakunda kureba amashusho ajyanye n’ubusambanyi cyane cyane urubyiruko aho usanga barijandise muri ayo mashusho ku mbuga nkoranyambaga.

Waba ubeshye uvuze ko uri umugabo utaragira ikibazo wibaza ku gitsina cyawe. Hari bamwe bagira ibitsina bigufi ndetse bikabatera n’ipfunwe batekereza ko batazashimisha abagore babo uko bikwiye, hari n’abandi baba bafite ibitsina birebire cyane nabo bikababera umutwaro bavuga ko nta mugore bazabona uzabyihanganira.

Nk’uko abantu baremye mu buryo butandukanye hakaba ibikara n’inzobe ndetse n’abarebare n’abagufi n’ibitsina byabo nabyo biratandukanye hari abagira binini abandi bakagira bito ariko ntaho bihuriye n’uko umuntu asa cyangwa areshya.

Ese ni ryari bavuga ko umugabo afite igitsina kinini cyangwa kigufi?

Ubundi umugabo bavuga ko afite igitsina gito iyo ari munsi y’urugero fatizo igitsina cy’umugabo cyakagombye kugira bakavuga na none ko afite ikiringaniye iyo agejeje ku rugero fatizo.

Bamwe bemeza ko umugabo afatwa nk’ufite igitsina kirekire cyane iyo agejeje kuri sentimetero 20 kuzamura.

Ubusanzwe ubundi igipimo fatizo cy’uburebure bw’igitsina cy’umugabo bwakagombye kuba sentimetero 13.2 igihe yashyutswe, mu bugari (umuzenguruko) byibura ukaba sentimetero 5.7 yashyutswe.

Abagabo bamwe bagira ipfunwe ry’ibitsina byabo, Ese abagore bakunda ibitsina bireshya gute ?

Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Califonia Los Angeles n’iya New Mexico bwerekanye ko 75% by’abagore bakunda igitsina kiruta gato igipimo fatizo.

Abagore bafite ingo bavuze ko nibura bashimishwa n’umugabo ufite igitsina cya sentimetero 16 kikagira umuzenguruko (ubugari) bwa sentimetero 7.2.

Ku bagore babonana n’abagabo ijoro rimwe (indaya) bagaragaje ko umugabo bishimira ari ufite igitsina kingana na sentimetero 16.3 naho mu muzenguruko kikangana na 8.7.

Abagore benshi kandi bagaragaje ko batishimira abagabo bafite ibitsina birebire cyane. Muri ubu bushakashatsi bwakozwe 3% gusa by’abagore nibo bagaragaje ko bifuza umugabo ufite igitsina kirekire byibura guhera kuri sentimetero 25 kuzamura.

Nanone ariko, bamwe mu bagore bavuga ko ubunini bw’igitsina gabo bugira uruhare mu gutuma bagira ibyishimo mu mibonano mpuzabitsina, abandi bakabibona ukundi, ariko ubushakashatsi butandukanye bwakozwe na bwo bugaragaza ko ntaho bihuriye.

Abagore batandukanye bavuga ko umugabo ufite igitsina gito adatuma bagera ku byishimo bya bo bya nyuma mu mibonano mpuzabitsina, mu gihe hari n’abavuga ko bagera ku byishimo iyo bari kumwe n’ufite igitsina gito.

Related posts