Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Dore ingaruka uzahura nazo wa mugore we niba urara wambaye umbenda w’imbere.

Abagore akenshi usanga barara bambaye umwenda w’imbere  nyamara ntibamenye ingaruka bigira ku buzima.Gusa ntitwibagirwe ko hari nanone abagabo bakunda ko abagore babo barara bambaye ubusa.

Impamvu babikunda n’uko usanga ngo mu gihe umugabo yagakoresheje amukuramo iyo myenda, yakabaye agikoresha amutegura mu gihe bitegura binjira nyirizina mu gikorwa cyo gutera akabariro.

Urubuga rwa summerseve.com, rutangaza ko ubusanzwe umugore yagakwiye kwambara ikariso ku munywa byagera nijoro agiye kuryama akayikuramo mu rwego rwo kwirinda ko mu myanya ye y’ibanga hakwirakwira udukoko dushobora kumutera uburwayi .Ikindi kandi n’uko ngo mu gihe umugore araye yambaye ikariso umusemburo witwa pH udakora akazi kawo neza.

Ikindi kandi ngo kiba ari igihe cyiza cyo kugirango ibice bye byose by’umubiri birusheho guhumeka neza.Uru rubuga kandi rutanga inama ko mu gihe umugore agiye kuryama aba agomba koga ariko mu gihe bitamukundiye akihanagura hose n’igitambaro gisukuye kandi cyabugenewe , mu rwego rwo kwirinda ko yagira impumuro mbi iterwa n’udukoko.

Umugore uraranye ikaris**o by’umwihariko imwegereye, aba afite ibyago byinshi byo kuba yagira icyunzwe akabura ubuhumekero ari naho hava twa dukoko tugakuriramo ari naho usanga bishobora kumutera kwishimagura cyangwa uburyaryate, gusa kwambara iyi kariso ntabwo ariyo itera ibyo bibazo guso hari n’ibindi bishobora kubitera.

Abahanga batanga inama ko umugore mu gihe yumva kurara atambaye bimubangamira, yajya agerageza kurara yamnbaye umwenda umurekuye ku buryo abona ubuhumekero, ariko ubundi inama nziza n’ukurara wambaye ubusa buri buri.

Related posts