Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore impamvu zituma abantu bagorwa no kubona abakunzi ukabona ubayeho igihe kire kire warabuze uwo mukundana. Byirinde kuko bishobora kugushyira mu kaga

Burya gushaka umukunzi ntabwo ari ibintu biba byoroshye ku mpande zombi( ubwo turavuga umuhungu n’ umukobwa)
birashoboka ko uri wenyine imyaka ikaba yaragusize mu buryo bugaragara.

Gusa muri iyi nkuru turakwereka impamvu zishobora gutuma ugorwa no gushaka uwo mukundana.

N’ubwo akazi n’impano bitanga amafaranga ndetse n’ubuzima bukaba bwiza cyane, muri iyi nkuru hari ikindi kintu cy’ingenzi cyane kandi kigora benshi kukibona kandi gitanga umunezero n’ibyishimo no kurenza ayo mafaranga abantu birirwa bashaka. Wakwibaza ngo ni iki? Icyo kintu ni urukundo /  Gukunda, ugakundwa.

Nta rukundo ufite ubuzima bwawe bwakwangirika ntabwo bwagenda neza, n’iyo wagira amafaranga ntabwo yagufasha kubaho wishimye. 

Iyo umukire yicaye munzu ye yubatse mu mafaranga ye, asubiza amaso inyuma akibwira ko akeneye urukundo, akeneye umugore cyangwa umugabo, akeneye umufasha uzamufasha kuba we no guhorana inseko ku maso. Niyo mpamvu rufatwa nk’urudasanzwe.

Dore izo mpamvu ni izi zikurikira:

1. Icya mbere ni uko ureba ahantu hatariho/habi.

Ahari ushobora kuba ushakira mu tubare cyangwa mu birori, kandi nyamara aha ntabwo ari ahantu heza ho gushakira umukunzi.Shaka uwo uzaha ubuzima bwawe gusa isi ihora yizengurukaho, niyo mpamvu abantu bagirwa inama yo kwitegereza neza bigendanye n’aho bahuriye n’abo bashakanye nabo.

Ahari uyu muntu afite ubwiyemezi ntabwo ashaka gukomezanya nawe, nawe aho uri ushaka gukomeza guhatiriza kandi aho mwahuriye ntabwo habikwemerera. Nushake wiryamire, aho wamukuye ntabwo ari heza.(Ntimubyumve ukundi).

2. Ntabwo utanga amahirwe kubakwegereye

Yego rwose, iki ni ikibazo gikomeye cyane kuko niba udatanga amahirwe ku bantu bose bakwegereye, ntuzanategereza urukundo kuko ugusanze ni we ugukunda, uwo usanze aragukoresha. Ese uzabona urukundo kandi n’urugusanze uruhunga? Bitekerezeho.

  1. Uhorana ubwoba

Ntabwo ukwiriye kugira ubwoba bwo kwinjira mu kintu runaka, kuko icyo kintu ni cyo kizagufasha kuba wowe. Tinyuka, fungura umutima wawe uwuhe umuntu runaka. Mukunde mukundane. Egera umukobwa cyangwa umusore wihebeye muganire. None nukomeza gutinya bizagufasha kubona umukunzi?Muri Nkoranyamagambo “Dictionary” yawe handitsemo ngo “I love myself’ (Ndikunda ubwanjye). Wifitemo ubugugu bw’urukundo kandi ni impamvu ikomeye ituma utabona uwo mukundana.

4. Igihe cyawe ntabwo kiragera.

Ahari wasanga igihe cyawe kitaragera, icara hamwe utegereze, fata umwanya wawe urebe neza niba udahatiriza gihe kuguha urukundo kandi utarageza igihe.

5. Uracyifite abo mwakundanye.

Ibi byo ntabwo tubitindaho, reba neza mu mutima wawe niba udafite abandi wimitse, ukaba udatanga umwanya. Ibi ni ikibazo gikomeye cyane.

Ivomo: Opera news

Related posts