Imibare yatangajwe kuri uyu wa 10 Mata, igaragaza ko muri Werurwe 2023 ibiciro byiyongereye “bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 41,3%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 23,6% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 12%.”
Imibare yatangajwe kuri uyu wa 10 Mata, igaragaza ko muri Werurwe 2023 ibiciro byiyongereye “bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 41,3%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 23,6% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 12%.”
Ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku isoko mu myijyi byiyongereyeho 19,3% muri Werurwe 2023 ugereranyije na Werurwe 2022. Ibiciro muri Gashyantare 2023 byari byiyongereyeho 20,8%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Werurwe, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 72,4%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 20,9% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 20,6%.
Iyo ugereranyije Werurwe 2023 na Gashyantare 2023 ibiciro byiyongereyeho 4,3%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,8%.
Banki Nkuru y’u Rwanda iheruka gutangaza ko hari icyizere ko uyu mwaka uzajya kugera ku iherezo ibiciro bimaze kumanuka cyane, ku buryo bizagera nibura ku 8%, nk’igipimo kiri hejuru gishobora kwihanganirwa mu bukungu bw’u Rwanda.
Ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano muri Gashyantare, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko hari icyizere ko ibi biciro bizakomeza kumanuka muri uyu mwaka.
Yavuze ko inyunganizi yashyizwe mu bikomoka kuri peteroli yatumye igiciro cy’ubwikorezi kigabanuka gatoya, ndetse inyunganizi yashyizwe mu buhinzi mu gihembwe cy’ihinga gishize cya A, yitezweho kongera umusaruro, maze ibiciro bigabanuke kurushaho.
Yavuze ko hari icyizere ku musaruro wavuye mu gihembwe A w’ibigori wikubye kabiri, ndetse n’uw’ibirayi wikubye hafi kabiri, Yakomeje ati “Uw’ibishyimbo wagabanutseho akantu gato cyane kubera amapfa yari yashatse kuba mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’igice kimwe cy’Intara y’Iburasirazuba.”
“Ibyo bisobanuye ko mu minsi turimo ubungubu, twatangiye kubona igiciro cy’ibigori kimanuka, kiva ku 800 Frw kigenda kigana kuri 400 Frw. Ubwo ni ukuvuga ngo n‘ibindi biragenda bimanuka, n’ibirayi biragenda bimanuka, ni cyo cyizere dufite.”
Ni ibiciro biri hejuru byitezwe ko bizagumaho kugeza mu gice cya nyuma cy’uyu mwaka.
Ibyo bigaterwa n’uko hari ibiciro bimwe bitabasha kumanuka kuko impamvu zabyo zituruka haze y’ u Rwanda, nk’izishamikiye ku ntambara yo muri Ukraine cyangwa ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.