Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Dore impamvu umugabo n’ umugore bakunze kunywa igikoma buri munsi

Igikoma ubusanzwe abantu benshi bakunda kuvuga ko abagore n’abana aribo bakinywa, ariho usanga umugabo avuga ko adashobora ku gikoza mu kanywa. Gusa ibyo ni ukwibeshya kuko igikoma ni ingenzi muri buri umwe, yaba umugabo cyangwa umugore yewe n’umwana.

Dore impamvu ukwiye kunywa igikoma buri munsi;

1.Igikoma kifitemo intungamubiri nyinshi, inzobere zibivugaho ko mu gikoma dusangamo vitamin B1, vitamin B6 zifite umumaro munini mu mubiri w’umuntu.

2.Igikoma gifasha umubiri w’umuntu kugira uruhu rwiza, ndetse ngo mu gikoma habamo intungamubiri zituma amaraso atemberera muri mubiri neza.

3.Igikoma gituma umuntu abyibuha, zimwe mu ntungamubiri igikoma kifitemo nuko gishobora gufasha umuntu abyibuha ndetse bikaba bizwi ko rimwe narimwe mu buvuzi bwo kunanuka igikoma nacyo kizamo.

4.Gifasha mugusohora imyanda mu mubiri.Inzobere zivuga ko iyo unyweye igikoma kihutisha isohoks ry’imyanda iri mu mubiri wawe iyo unyara cyane ko igikoma gituma ujya kunyara bityo ugasohora imyanda mu mubiri wawe.

5.Gikomeza amagufwa: Igikoma kifitemo calcium ikomeza amagufwa y’umuntu, rero ni ngombwa ko umuntu yihata igikoma ndetse akakinywa buri munsi.Sibyo gusa kandi kuko igikoma kifitemo intungamubiri nyinshi zifasha amaso yawe gukomeza gukora neza. Mu igogora nabwo iyo unywa igikoma bituma igogora mu mubiri wawe rigenda neza.

Source: thestar.co.ke

Related posts