Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore impamvu uhora uhunahuna ushaka kongera gukunda n’ uwo mwahoze mukundana ,  kubera aho yagutuzaga heza

Hari igihe umuntu agira umukunzi mu buzima bagatandukana, baba barabanye cyangwa se batarabana nyuma ugasanga ashatse umugore cyangwa umugabo, ariko urukundo rwe ntirube rwaravuye kuri wa wundi wa mbere.

Ibintu 6 bikwereka ko uwo mwashakanye agikunda uwahoze ari umukunzi we nk’uko Elcrema ibitangaza:

1.Uzasanga abafata nkaho muri mu marushanwa: Ubusanzwe iyo uri umugore w’umugabo cyangwa ukaba umugabo w’umugore, ntugombera kugira undi murwanira uwo mwanya. Ariko niba ubona ko umeze nka’ho urwanira uwo mwanya n’uwahoze ari umukunzi w’uwo mwashakanye, menya ko akimukunda.

2. Bakunda guhura mu bihe byihariye: Niba ubona ko uwo mwashakanye agira ikibazo akaba yumva kizakemuka ari uko ahuye n’uwahoze ari umukunzi akakimubwira, icyo gihe ujye ugira amakenga ku mibanire yabo.

3. Akunda kumuvuga cyane: Ahanini iyo utandukanye n’umuntu utakimukunda, ugerageza kumwikuramo bishoboka ukirinda kumuvuga. Ntuzatangazwe no kuba amuvuga nabi cyangwa neza, uko yaba amuvuga kose ntibikuraho ko atakimukunda kuko burya umuntu avuga uwo yatakereje.

4. Iyo bakunda guhura cyane: Bishoboka ko bahurira ahantu runaka, cyangwa se bakavugana kuri telefoni cyangwa se kuri email. Iyo abantu batandukanye ntibivuga ko badashobora kuganira cyangwa se ngo bandikirane, ariko iyo birengeje urugero bikaba ibya buri gihe haba harimo akantu k’urukundo.

5. Uzabona amufuhira igihe abonye indi nshuti: igihe uwo mwashakanye ubona ababazwa no kuba uwahoze ari umukunzi we ari kumwe n’abandi bagabo akamufuhira, byerekana ko agifite icyo avuze kuri we.

6. Aracyabitse ibintu bimwe na bimwe bimwibutsa uwahoze ari inshuti ye: Iyo uwo muri kumwe ubona akibitse ibintu bimwe na bimwe bimwibutsa uwahoze ari umukunzi we nk’amafoto n’ibindi, ukabona kandi abiha agaciro akagira umwanya wo kubyitaho akabitekerezaho, ahanini aba agitekereza no ku rukundo yagiranye n’uwa mbere.

Related posts