Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore impamvu nyamukuru abagabo batinya gushaka abagore beza ariko bagakunda kuba baryamana nabo. Inkuru irambuye..

Mu by’ukuri iyo urebye impande n’impande uhasanga abakobwa beza (basa neza banateye neza urebeye inyuma, bamwe muri bo babifata nk’umugisha bagize bakanashimira Imana yabaremye basa neza nk’uko babyifuza bakaba abantu b’ibitangaza muri sosiyete bahiga abandi mu bwiza. Gusa bamwe mu bagabo batinya gushaka abakobwa, bamwe buri wese aba ahanze ijisho.

Bimaze kumenyerwa ko abagabo bakundana n’abagore beza bagakunda gusohokana, gutembereana, bagasura inshuti bari kumwe ariko ugasanga umubano wabo ushingiye kugirana ibihe byiza gusa ntibabe babarongora ngo babe ba mama w’abana babo

Ushobora kwemeranya nanjye cyangwa ntitwemeranye ariko nzi neza ko waba warabonye umusore cyangwa umugabo wakundanye n’umukobwa mwiza igihe kirekire, umukobwa akizera ko ari we bazabana, ariko ku buryo butunguranye ukabona umusore ashakanye n’undi kandi utari mwiza nka we (ku isura no mu miterere igaragara inyuma).

Ibi bikunda gusigira ibikomere byinshi abakobwa, abandi bagahitamo kuzibukira kubaho bakabaho nta nshuti, abandi bakaguma gukunda bakabifata nk’aho nta bukwe bukibaho.

Ubushakashatsi bwerekana ko abagabo cyangwa abasore bahitamo gukundana n’abakobwa beza cyane igihe kinini bakabakoza icyo bashaka cyose ariko nyuma bakabata bakishakira abandi. Binavugwa ko iyi myumvire itari ku bagabo gusa kuko n’abakobwa beza cyane bazi kandi bizera ko abagore beza bakunda kubata bakajya kubana n’abandi.

Iyo bije ku mubano w’abasore n’inkumi, akenshi umukobwa ashaka umusore mwiza ushinguuye kandi ukurura abakobwa . Umukobwa iyo mukunda kugirana amakimbirane haba muvugana cyangwa mu butumwa bugufi, mu busanzwe bigargarira abakobwa ko muri mu kuryoshya gusa ariko ntibizera ko muzigera mubana aho abakobwa bavugako iyo mukundanye igihe kinini ari ukuryoshya gusa mu gihe bo baba bashaka abo babana, bakarambirwa bagatandukana nabo bakundana bagahitamo kwigendera bagashaka ababakunda bakabafasha.

Iyi myitwarire ntabwo abakobwa bakunda kuyakira kubera ko abasore usanga babifata ukundi, abagabo bemera ko ari bo bagomba kuba aba mbere mu gufasha abagore ariko abagore bafata iya mbere mu gufasha abagabo, bikaba bibi cyane iyo umukobwa ari mwiza cyane abandi bamufata nkaho azajya yifuzwa n’abandi bagabo.

Kugira ngo wumve ibintu neza abagore bagaragara kandi bateye neza ntabwo ariko baba bari, mu busanzwe umugabo uwari we wese, aba yabakunda ariko iyo ubegereye ukabamenya neza usanga ari agahinda gusa bagatinya kubana nabo, yamara gugasobanukirwa ko ubwiza babuvanye mu mavuta n’imyambaro bambara atari ubwiza nyakuri, akenshi ubwiza bagaragaza ko burahenze, abagabo benshi badafite umutungo ufatika barabatinya bagahitamo kudakundana nabo bagahita bigendera batinya ko bazabakenesha , n’ubwo ubwoba baba bafite rimwe na rimwe buba budafite ishingiro.

Bivugwa ko abagore beza bashora menshi kugira ngo base neza kandi bakabikora bashaka guhisha aho batari beza, abagabo benshi bakundanye nabo nyuma bakabata babajijwe impamvu bavuze ko kugendana na bo, kubabona, gukorana imibonano mpuzabitsina bumva bameze neza cyane iyo bari kubonwa na bagenzi babo, ariko kubana na bo nk’umugore n’umugabo bumva badatekekanye, bagatanga ingero bati, “Niba umugore wawe umugabo ufite amafaranga amwifuje mwabana igihe kingana gute? Wahora wishimanye nawe? Nzabasha kumutunga?” Ababajijwe bose bavuze ko abagore beza bahenda udafite amafaranga utabasha kumutunga.

Abagore beza nabo bizera ko abagabo bake batunze aba bagore bavuga ko bakoresha amafaranga menshi cyane , kuko bene abo bagore bakenera impano, gusohokera ahantu hahenze, impano zihenze, niba ushaka kumutungura ukabikora ubatungurisha impano zihenze bisaba kwikora ku ikofi ngo uhore umunezeza.

Niba ushaka ko mujyana gufata ifunguro ugomba kumujyana ahantu hahenze kandi hahurirwa n’abantu benshi kandi ukamubaza aho yifuza kujya akihitiramo, ugasanga ibyo ubazwa birahenze, bagasobanura ko abasore iyo bakundanye n’aba bakobwa beza bisa no gutakaza amafaranga bigatuma bacika intege gukangana cyangwa ngo babane nabo.

Abandi basobanura ko abagore beza baba bashaka umwana umwe cyangwa babairi kugira ngo batazatakaza imiterere yabo mu gihe abagabo bo baba bashaka abana berenze babiri, binavugwa ko abagore beza ubumenyi bwabo mu guteka ari bucye

Utitaye no kuri ibi, mukuri usanga abagabo badakunda kubana n’abakobwa bazwi cyane, usanga abasore nta nyota bafitiye abantu bazwi, bakurura abagabo benshi, iyo abasore bashaka abagore bo kurushinga bareba imyitwarire hamwe n’ibindi bitagaragarira inyuma ari byo akundindira uwo mukobwa.

Inkuru yanditswe na Dr. Chris Mauki kuri Bongo5 ivuga ko akenshi usanga abagabo badakururwa n’abagore bashaka kurebwa igihe cyose, bashaka kumenyekana cyane iyo bari mu bantu benshi, icyo abagabo baba bashaka n’umugore uba wishimye mu rugo , wumva, wajya inama n’uwo bashakanye, washobora guha uburere bwiza abo azabyara, agashimisha abana be n’umuryango we atari uhora yita ku ngoyi n’inzara ze.

Related posts