Inyigo yakozwe n’impuguke zo muri Harvard University igasohorwa mu kinyamakuru European Urology, yagaragaje ko umugabo usohora byibura inshuro 21 mu kwezi bimugabaniriza ibyago byo gufatwa n’indwara ya cancer. nk’uko ikinyamakurumenshealth.com kibivugaIyi nyigo yakorewe ku bagabo bagera 31,925 yagaragaje ko ababasha gusohora cyane kurusha abandi bafite ibyago bicye byo kwibasirwa na cancer ya prostate ugereranije n’abandi ku kigero cya 20%
Si iyi nyigo gusa yavuze ku byiza byo gusohora, hari n’izindi nyigo zitandukanye zigaragaza ko igihe urimo usohora umuvuduko umutima utereraho uriyongera cyane, ibihaha bigakora vuba vuba, amaraso agatembera byihuse mu dutsi duto tugize umubiri wowe wose.
Ibi bigira ingaruka nziza ku kugira muvuduko w’amaraso mwiza, bigufasha no kugabanya ibyago byo kurwara indwara zifitanye isano n’umutima.
Inyigo yashyizwe hanze muri 2019 mu kinyamakuru The American Journal of Medicine yagaragaje ko abarokotse indwara heart attach babasha gukora igikorwa cyo gutera akabariro hejuru y’inshuro imwe mu cyumweru bari bafite ibyago bicye byo gupfa mu gihe cy’imyaka 22 ugereranije n’abandi badatera akabariro cg bagatera ku nshuro ncyeya cyane.
Abahanga batandukanye kandi bagiye bagaragaza ibyiza byo gutera akabariro aho bavuga inyungu bifite nko kongera ubudahangarwa bw’umubiri, kongera kuruhuka no kugubwa neza, kugabanuka k’umuvuduko w’amaraso,….
N’ubwo izi nyungu zigaragazwa n’abahanga batandukanye, zirikana ko kwirinda no kwifata bigufitiye inyungu nyinshi aho kwishora mu busambanyi, bityo iki gikorwa uzi ubwenge agiharira abashakanye.