Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore impamvu abakobwa beza benshi barongorwa bakuze bimeze nkaho bacikanwe n’ igihe.

Umukobwa mwiza kenshi aba amara igihe kirekire arikumwe n’abasore beza kandi yumva yishimiye. Ariko kuba uri umukobwa mwiza ukaba umara igihe uri kumwe n’abasore wumva bakunogeye, sibyo bituma uhita ubona uwo mukundana ibihe byose, igikunze kubaho nuko abakobwa beza benshi barongorwa bakuze bimeze nkaho bacikanwa n’igihe.

Gusa wakumva bitangaje, ariko hari impamvu nyinshi zituma abakobwa beza cyane bamara igihe kirekire ari bonyine, nta mukunzi bari kumwe.

1.Ikizere wigirira gitera benshi ubwoba:Urumva wuzuye kandi ukaba uzi neza ko uri mwiza by’agatangaza. Iyo ugenda munzira, ugenda mu buryo ushatse kuko uba uzi neza ko ntawakuveba kandi ko bose baziko uri mwiza cyane, ntakizatuma wumva ko uri inyuma y’abandi bakobwa.

Gusa, ibyo birahagije gutuma abasore bagutinya, ntihagire ukuvugisha k’urukundo. Ni ukuvugako wowe ukeneye umusore ugomba guhangana n’umukobwa wifitiye icyo kizere cyo kurwego rwo hejuru. Bizatuma umutegereza igihe.

 2.Burigihe cyose uba uhuze:Ntabwo uri babakobwa birirwa bicaye mu rugo ngo bategereje abasore bazaza kubashaka. Uba uri mumirimo, wagiye gukina, gusura abantu mu miryango, gufasha abantu akazi. Gahunda zawe z’icyumweru ziba zipanze neza kandi ntagihe cyo gupfa ubusa kirimo, kuko hose hapangiye imirimo, ibi bigatuma utabona umwanya wo gusohoka ngo utembere, uhure n’abasore muganire. Impamvu uba utaboneka cyane, nuko igihe cyose uba ufite ibyo uri gukora, ibi bikaba bishobora kugukomerera kubona uburyo wakongera uuntu mubuzima bwawe, uzakenera guha umwanya muri za gahunda uba wapanze.

3.Ntuterwa ikibazo no kuba wenyine:Umukobwa mwiza aba azi ukwihagararaho. Ukagenda ukicara ukagereka akaguru ku kandi utegereje umusore ufite ibyo ukeneye ko azaza akwizaniye, nibyiza ariko ugomba kuzamara icyo gihe umutegereje wiyitaho. Nubwo aba ari ukuba wenyine, ariko n’ubundi bituma umara igihe utari kureba uko wahitamo umusore ukunogeye. Ntakibazo ibyo biteye, kuko uri mwiza, uzabona umusore yizanye aje kugushaka, ariko bishobora gufata igihe kirekire kugira ubone umukunzi mukundana by’ukuri.

 4.Ukurura abantu batari bo:Niba uri umukobwa mwiza, abantu benshi baba babizi ko uri mwiza cyane. Ikintu kidashimishije gato, nuko hari abantu bamwe bataba barangajwe imbere n’ubwo buranga bwawe. Mu gihe ushobora kubona abasore beza bagutereta, ni nako haza n’abo ubona mutari kurugero rumwe, bikaba imvange. Uba ushobora kumara igihe uri gushukwa n’abo mutari kurugero rumwe kandi badafite gahunda, ukabimenya hashize igihe kirekire.

5.Abasore kenshi babona mudakwiranye:Iyo uri umukobwa mwiza cyane, n’abandi bose baba babizi, ndetse bamwe no kukurusha. Ariko aho gukora ibishoboka ngo barebe ko mwakundana, abasore benshi ntanuzagerageza gushyiramo imbaraga kugira akubwire iby’urukundo. Si ukuvugako bataziko uri mwiza, ahubwo nuko bafatako uri mwiza birenze kuburyo bumva utabemerera kuba umukunzi. Bagahitamo kubireka, ntihagire uwo muvugana k’urukundo.

6.Ntiwiyoroshya:Birashoboka ko utahite ubona umusore mukundana, mugihe waba utagabanije ibyo wumva ukeneye kuzageraho mu busima bwawe, ariko ukomeza kwifata, ugashaka kuzabona umukunzi ufite ibyo utekereza nk’umukobwa mwiza. Nibyo koko uri umukobwa mwiza, ukwiye guhura n’umukunzi uzakugeza kunzozi zawe, kandi uri mwiza bihagije bituma kuba wagabanya ibyo wumva ushaka kuzageraho ejo hazaza, byatuma uzabaho nabi. Gusa, ibyo bivuzeko ugomba gutegereza umusore ukeneye igihe kirekire.

 
7.Uragoranye cyane – muburyo bwiza:Mukuri, abakobwa beza cyane ni uruhurirane rw’ibintu byinshi cyane, nuko bikaba byatuma abasore bumva batabasha guhangana nabyo. Ni nko gufata amabara yose ukayavangitiranya, iyo uyavanze, birangira ahindutse umweru, bikaba ariyo mpamvu, n’abasore benshi bumva batahangana n’ubwi bwiza.

Related posts