Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore impamvu abakobwa badakunda gusubiza abasore ubutumwa bwabo

Sobanukirwa impamvu 10 zituma abakobwa benshi batakunze gusubiza ubutumwa bandikirwa n’abasore ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, Snapchat, X, Whatsapp n’izindi zihuza abantu,Abasore benshi iyo bari ku mbuga nkoranyambaga usanga bashakisha amafoto y’abakobwa beza akaba aribo bandikira batitaye ko bamwe baba banashyizeho atari ayabo,Hari rero ubwo usanga umwandikira akagusubiza igihe gito akaba arakurambiwe yigize nk’aho atakibona ubutumwa bwawe. Haba hari impamvu zitandukanye zibimutera arizo zikurikira:

1. Abahungu bakunda kubaza ibibazo byinshi: Bishobora kuba byiza ariko hari ubwo bituma amahirwe wari ufite yo kuganira nawe ayoyoka. Iyo ubajije umukobwa ibibazo byinshi mugitangira kuganira, uba utangiye kwigaragaza nk’umuteye ubwoba. Bigaragara nk’aho uri kuri misiyo runaka, biba byiza iyo witonze ugatwara ibintu buke buke. Uba uri mushya kuri we, ntaba yari yakumenya. Muhe umwanya yisanzure, akumenyere mbere yo kumujagaraza umubaza ibibazo byinshi. Nutitwararika ntuzatungurwe no kubona atajya agusubiza kandi mwahoze muganira.

2. Guhita wihutira kumusaba amafoto yambaye ubusa nabyo bituma atakwisanzuraho Niba mumaze guhana ubucuti, genda gake. Kuba yemeye gutangira gucata nawe ntibivuze ko aciriritse ku rwego wamwaka amafoto y’ubwambure bwe. Nta mukobwa wifuza kubona umuntu umusuzugura amwaka bene ayo mafoto. Niba udashaka ko akuboroka muganirize nk’inshuti nawe azakubaho inshuti mujye muganira.

3. Amafoto ya kera nayo ashobora gutuma umukobwa atagusubiza ku mbuga nkoranyambaga: Burya iyo umushotoye ikintu cya mbere yihutira gukora ni ukureba amafoto yawe ngo amenye neza uwo bagiye kuganira. Ibaze rero iyo asanzeho amafoto yawe ya kera uragiye inka mu byaro akongera kubona amashya waragize amahirwe yo kwifotoreza ku nzu nziza mu mujyi cyangwa ku modoka nziza. Aba amenye uwo uri we. Ntuzatangazwe no kubona Hello wamuhaye itabonye igisubizo. Banza ukureho ayo mafoto mabi ashobora kugufungira amayira niba ushaka kwigarurira umutima we.

4. Burya umukobwa ashobora kwanga kuvugana nawe kubera uri mwiza cyane ku isura : Burya abasore beza, bagaragara neza mu mafoto abenshi ntibazi ko abakobwa babatinya by’umwihariko ababa bashaka abo bazashakana. Abasore bagaragara nk’aho ari beza abakobwa babafata nk’abashukanyi bakinisha imitima y’abakobwa benshi. Umukobwa ntaba ashaka no kuguha akanya na gato ngo adashiduka wamushutse ukamwigarurira. Ni yo mpamvu atagusubiza. Aba atekereza ko ufite umurongo muremure w’abakobwa bakuriho bityo ko binakorohera gukina n’imitima yabo. Ayo abona uri ibogari cyane aguhungira kure ntiyirirwe anasubiza Hello yawe ku bw’umutekano we.

5. Ntukoherereze umukobwa indamukanyo nyinshi cyane ubudakuraho, biramurambira: Hari abasore usanga batazi kugenzura imyandikire yabo ku mbuga nkoranyambaga ugasanga ari muri Hi, nyuma y’iminota itanu udasubije akongera, Hello, n’ibindi byo guhatiriza. Zirikana ko abakobwa bose ubona ku murongo w’imbuga nkoranyambaga bataba bariyo byo kwinezeza. Bamwe babona ikibatunga wenda kuko bakoreye kuri Facebook wowe ukaza byo kumutesha umurongo n’umwanya yahaye akazi ke muri za hi na hello! Niba umusuhuje, fata akanya nawe umureke afate igihe cyo gusubiza. Niba ugarutse nk’ejo ukabona ntarasubiza, ongera umuramutse utuze. Niko abasore biyubaha bakabaye babikora kurenza bamwe usanga agusuhuza waba utaramusubiza akagaruka ati ‘uriyemera’ umuntu aragusuhuza ukamwihorera. Ibyo kumuha za hello nka 400 mu munota umwe ataranasubiza iya mbere ni ukwitesha agaciro no gukutiriza bikabije.

6. Kuba uri umuhungu mubi ariko utazi kwiyitaho: Kuba twavuze ko abakobwa batinya abasore beza cyane ntibivuze ko bakunda ababi bikabije. Murabizi ko nta mukobwa wakwishimira kuzabyara umwana mubi. Niba uri umusore uzi ko udakeye haranira gusa neza. Ntibigombera ngo ube ufite isura nziza ahubwo bigombera isuku n’umucyo ugaragaza. Kwigirira icyizere nabyo bikaza imbere. Niba ukeneye ko umukobwa mwiza asubiza ubutumwa bwawe igaragaze nk’umuntu ushoboye. Ntibisaba guhindura isura yawe mbi ahubwo bisaba kwitwara mu buryo bukurura buri wese kabone n’ubwo isura yawe idakurura.

7. Kuvugana ibikubara no kutamenya uwo uri we nabyo byatuma umukobwa atakwitaho: Ubusanzwe abakobwa bakunda abasore biyubaha kandi bambara bakaberwa. Ugasanga ntujya unatera ipasi agashati wambaye ariko ugahora wifata twa selfie ukubitaho ngo uri kumwereka uko waramutse uwo munsi. Ukifotora amatuza yambaye ubusa ngo uri kumwereka ko ugiye cyangwa uvuye muri dushe.Niba ushaka kubona likes nyinshi n’abakobwa bagusaba ubucuti, iyambarire twa twenda ujyana gusenga kuri Noheri ube ari two wifotozanya. Naho kwirirwa ushyira kuri izo mbuga amafoto ya buri kanya y’amashati adateye ipasi, ikora rijagaraye bizatuma nta gisubizo ubona ku mukobwa mwiza wandikiye ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga.

8. Ntugatangire woherereza umukobwa amafoto wambaye ubusa ngo ni uko akwemereye ubucuti cyangwa mumaze iminsi muri inshuti ku mbuga nkoranyambagaSiko abakobwa bose babikunda, niba atabasha kohereza ubusa bwe ninako nawe adashaka kureba ubwawe. Gerageza kuba mukuru no kwitwararika cyangwa uge ushiduka yakuborotse. Niba ari ibyo ugambiriye, banza umenye neza amatsinda abikunda ube ariyo winjiramo kuko kuri facebook haba hari amatsinda y’ingeri zose zaba inzima n’izipfuye.

9. Abasore bajya biha kwandika indimi batanashoboye ngo bemeze abakobwa:Ntawe udakora amakosa ariko gerageza ukosore mbere y’uko wohereza. Niba ari icyongereza ushoboye kwandika neza cyandike, niba utakizi wikwibeshya ucyandika. Abakobwa ngo bajya barware imitwe bagerageza gusoma no gusobanukirwa ibyo abasore banditse mu ndimi zidasobanutse baba bihaye gukoresha batazizi.Siko rero abakobwa bose bihanganira guta umutwe muri ibyo cyane cyane abajijutse. Ashobora kutagusubiza cyangwa akanagufungira amarembo. Niba unazi indimi wigerageza gukoresha amagambo akomeye ngo umwereke ko ukaze kuko bizangiza uburyo yifuzaga kukumvamo. Koresha amagambo yoroshye kandi arasa kuntego kugira ngo woroshye ikiganiro kinabashimishe hagati yanyu.

10. Hari irindi kosa abantu bakunda gukora ryarambiranye mu matwi y’abakobwa‘Ndashaka ko tuba inshuti’ akaba akikwemerara ubucuti ugahita umubwira iri jambo. Uba wamusabye ubucuti akabukwemerera, mukaba inshuti mwembi, ikindi uba ukeneye ni iki? Niba hari ikindi utekereza koresha imvugo yahuranyije ureke kwinyuza kuruhande. Iyo umubajije kiriya kibazo ahita akunyuzamo ijisho kuko aba yumva atazi ibyo uri kuvuga kandi yamaze kuguha ubucuti.Niba ushaka ko umukobwa usobanutse akuganiriza ku mbuga nkoranyambaga, itware nk’umuntu usobanutse nawe. Wabaza utubazo tudafite gahunda, tumwe umuntu yabona nko kwibaraguza.

Related posts