Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore Impamba y’ubuzima izagufasha igihe wabuze uw’agaciro cyangwa iby’agaciro

 

Kubura uwo ukunda birashoboka kuko bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, harimo nk’urupfu, itandukana ry’abashakanye (divorce), kutumvikana mu rukundo n’ibindi byinshi bitandukanye. Ni ibihe bibabaza kandi bigashegesha amarangamutima.

Ibihe nk’ibi bisa n’ikigeragezo cy’ubuzima uzasanga bitubaho twese cyangwa hafi ya twese, kandi bitubaho inshuro nyinshi mu buzima bwacu.

Kubura uwo ukunda ni isomo n’ikigeragezo cy’ubuzima kandi nta bubasha ugira bwo kugenzura ibibazo, ibyago n’ibigeragezo ubuzima bukugenera, biza bidateguje. Icyakora icyo ufite ni ububasha bwo kugenzura uko witwara kuri ibi bibazo by’ubuzima.

kugira ngo ubeho ubuzima buzima , ukomeze urugendo rugana ku nzozi zawe ubudasubira inyuma, wizamuremo imbaraga usanganywe zo guhangana n’imiraba n’imiyaga igusanga mu bwato bw’ubuzima, hano hari amasomo 7 y’agaciro yo kwiga kubaho neza nyuma yo gutakaza uwo wafataga nk’ubuzima bwawe, cyangwa icy’agaciro kuri wowe.

1.Baho Ubuzima Bwawe nkawe ubwawe Kuko Bushobora Guhinduka mu Kanya gato cyane: Umwanditsi w’umunyamerika witwa Helen Keller yaravuze ngo “ubuzima ni urugendo rwo gutinyuka ukavumbura cyangwa bukaba ntacyo buri cyo”. rero kugira ngo ugere aho ushaka kugera ndetse ushobore no kugira ibyo uvamo bitagifite agaciro, ni wowe ugomba gushyiramo imbaraga ukabyigobotora.

Niba ufite inzozi runaka nyamara ukaba utinya gutangira kugira icyo uzikoraho, ntukwiye gutegereza igihe runaka nyacyo, kuko nta gihe nyacyo gikwiriye kibaho, wowe gira icyo ukora. Shaka uburyo, maze utangire urugendo rwo kugera ku nzozi zawe.

Ubuzima ni bugufi cyane ku buryo wabubamo wicuza. Baho ubuzima bwawe, fata umwanya wo kubaka ibyo uzibuka nyuma y’imyaka, maze wishimire ibihe umarana n’abantu ukunda. Menya kandi ushyire ku murongo ibyo ushyira imbere maze umenye icy’ingenzi kurusha ibindi.

2.Nyurwa kandi ugire amashimwe muri wowe kuko burya abantu baruta ibintu: Abantu bawe baguhora iruhande, nk’umuryango wawe ndetse n’inshuti ni cyo kintu cy’agaciro kuruta ibindi ufite. Aba ni ingenzi cyane kurusha amafaranga, imbaraga, ubutegetsi cyangwa ubwamamare, n’ibindi. Abantu mu buzima bwawe bagukunda kandi bagushyigikira nta nyungu bakugamijeho, iyo ubatakaje, ntushobora kubagarura, kandi uhita utangira kwicuza kugeza ubuzima bwawe bwose. Iteka ukwiriye kwereka urukundo kandi ukishimira bene abo wahawe nk’impano y’ubuzima. Wituma agahinda n’akababaro kakujyana kure y’abantu.

3.Gukira ni urugendo, menya imiterere y’urugendo kandi we kubyihutisha: Kubura uwo wakundaga cyangwa icyo wakundaga bishengura cyane umutima. ushobora kumva urakajwe no gusigwa cyangwa gutabwa na runaka wakundaga, ushobora kumva rwose wiganyira, agahinda kakaguhindanya ndetse ukumva ejo hazaza hawe hagutera ubwoba. Mu gihe wiyumva utyo uba ukwiriye kumenya ko bene ibi byiyumvo n’amarangamutima ari ibintu nyabyo cyane kandi ko ukeneye guca muri urwo rugendo ugasogongera akababaro kawe.

Emera ko bifata igihe ngo ukire ibikomere kandi ko ku mpera y’ubuvumo bwijimye haba urumuri. Icyo ugomba gukora gusa wowe ni ukugenda inzira y’ubwo buvumo.

Ushobora kuvuga uti “reka nze nihererane uburibwe nikomeze mbushyingure imbere mu mutima” ari ko wibwira ko uzahangana na bwo maze ubuzima bugakomeza. Nyamara, icyo nakubwira ni uko utamenya ngo unahangane n’uburibwe bw’amarangamutima, ubwabwo bugusanga aho uri.

Igihe cyose uhisemo guhisha agahinda kawe muri wowe ugasa n’upfuka igisebe kitomowe, icyo wamenya ni uko rimwe kazakubyukana nk’ikirunga kirutse kandi kakagarukana imbaraga ku buryo utazamenya ikigukubise.

Ibitekerezo bibi bizana n’uburakari n’uburibwe ni ibintu byangiza cyane roho yawe. Uko ukomeza kwanga no gusuzugura umuntu wagutaye ni ko bigabanya amahirwe yo gukira cyangwa yo gukira vuba ibikomere yaguteye.

Kubabarira ntibiza ako kanya. Ni urugendo rufata igihe no kwihangana. Icyakora, igihe cyose uciye imigozi y’ibitekerezo n’imigirire mibi, ugira imbaraga ziruseho zo kubaho ubuzima bwuje icyize, kwizera ko ibintu bizagenda neza ndetse n’ibyishimo.

4.Koresha imbaraga zawe z’amahitamo, hitamo kubaho ubuzima bw’ibyishimo no kubaho wizeye: Ukwiye guhitamo guhinduramo igihombo n’uburibwe bwawe urugendo rwo kwiga ubuzima aho umusaruro wabyo uba ko ukomera kurushaho, ukagira imbaraga zirushijeho kandi ukabaho ubuzima bwuje umukiro kurushaho.

Icyangombwa ni uko tubaho ubuzima bwacu bigenwa n’uburyo twihitiramo ubwacu kububaho.Iyo duteye intambwe tugana mu gukoresha ububasha bwacu bwo guhitamo, tuba dushaka ibisubizo byo guhangana n’ingorane tugomba kunyuramo. Gukoresha imbaraga zacu zo guhitamo bidushoboza kumenya uko dushobora gukomeza dutera intambwe igana imbere.

Mu gukomeza tugana imbere, tugumana icyizere cy’eho hazaza kandi buriya icyizere kizana n’ubuzima bw’ibyishimo.

5.Shaka wowe ubwawe n’intego yawe mu buzima: Niba hari icyo watakaje mu buzima bwawe, reka gutekereza ko icyo ari igihombo kuri wowe, oya ni impano uba uhawe kugira ngo ugere neza mu nzira ikuganisha aho wagenewe kujya, aho kuba aho utekereza ko wagombye kuba wagiye. Wowe gena umugambi wawe, maze ugire icyo ukora, kandi ntubivemo utabigezeho. Ihe ubwawe intego nyazo kandi zishoboka maze ugende utera intambwe ku gihe, buhoro buhoro nirwo rugendo.

Gushaka ibyishimo byawe ni ukubaho ubuzima bufite igisobanuro kandi iyo ubonye intego yawe mu buzima, wongera ibyishimo byawe ku kigero cya 200%.

Ishimire ibyo ugezeho, mbese igihe cyose hari intego wari wihaye ugezeho uko yaba nto cyangwa nini kose, byishimire kandi ubisangize abo ukunda. Ibyishimo biza igihe uzi icyo ukora ukizera ibyo ukora kandi ugakunda ibyo ukora.

6.Wituma ahahise hawe haganza ubuzima bwawe bwa none n’ubw’ejo hazaza: Ushobora gufata ukomeje cyane nk’uhobeye ahahise ku buryo huzura ibiganza byawe bigasigara nta mwanya washyiramo ejo hazaza haza hagusanga. Ahahise hawe n’ibyakubayeho muri icyo gihe ni amahirwe yawe yo kwiga amasomo ukeneye kwifashisha ubaho ubuzima bwa none.

Reka guhora wicuza mu buzima, uhe ahahise hawe amahoro, amateka n’ibyakubayeho ubyemere ubyakire maze utere intamwe ukomeza ugana imbere. Shaka amahirwe yo kwimenya ubwawe kandi wige uburyo bwo kwiyizera no kwigirira icyizere. Ntabwo uri ibyakubayeho mu bihe byahise, uri uwo uhitamo kuba none n’ejo hazaza hawe.

7.Wihunga ubuzima, komera kandi ubwakire uko buje:Ubuzima ni urugendo rutangaje kandi rutoroshye, rwuzuye ubunararibonye bw’uburibwe n’ubwiza. Guhunga ibibazo ubuzima butuzanira, si igisubizo cyo guhangana n’ubuzima. Iyo wirutse uhunga ibibazo, ntahantu ushobora kugera heza. Kwiruka uhunga ibibazo byawe ni isiganwa utazigera utsinda, rero ahubwo hangana na byo wemye, kandi ubirenge.

Buriya nta cyo bitwaye kugwa gato cyangwa gusitara ukababara ndetse wenda ukaba wanataka ubabaye. Akaga ni ukuguma uryamye aho uguye cyangwa ugasubira inyuma kuko unyereye cyangwa usitariye mu rugendo ugana imbere. Uburibwe, kumva ubihiwe ndetse n’ingorane z’ubuzima bizagukurikira aho uzajya hose.

Nta kibuza ibibazo n’ibyago tutateguye cyangwa tutateganije kuza. Byanga byakunda, bizatubaho, icyakora iyo turenze tukigobotora ibyo byago dushikamye dukomera kurushaho, kandi tukaba abadaheranwa kurushaho maze ubuzima bwacu bugasugira.

Related posts