Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Dore imiterere yawe niba ikirenge cyawe giteye gitya birasa n’ imico yawe ya buri munsi

 

 

 

 

Mu buzima hari ibintu biba bituranga yewe utanacyeka nyamara biba bifite icyo bivuze mu buzima bwa muntu.

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe imiterere y’ibirenge, uko ikirenge cyawe gisa n’imico yawe.

Imiterere y’ikirenge cyawe niyo ifashe neza uburyo uteye mu mico nk’uko byagaragajwe n’abashakashatsi benshi kandi batandukanye ariko bagahuriza ku kintu kimwe.

Ubusanzwe abahanga bavuga ko umuntu ufite agatsinsino gato, abahanga bagaragaza ko aba akunda ibirori cyane kandi yemera ukuri uwo mwanya atabanje kugira ibyo ashaka.

Naho ufite agatsinsino kanini kenshi abari umuhanga, atekereza ku rwego ruri hejuru, agira inzozi z’ibyo ashaka kugeraho, ndetse aha agaciro itumanaho arifata nk’ikintu gikomeye.

Ikirenge cyawe gishobora gusobanura imbaraga wifitemo, ubunebwe , imyumvire ndetse n’imico.

1.Niba ino rya mbere (igikumwe) ari rirerire andi akagenda akurikirana nayo asumbana uko amanuka menya ko ufite ‘Egyptian Foot Shape’: Niba ufite ikirenge giteye gutya, menya ko uba wifuza kwigenga, ukagira umuhate udasanzwe, rimwe na rimwe ugafunga umutwe.

Guhanga udushya kwawe no gutekereza kure bituma uba udasanzwe, uri umuhanga mu kwemeza abo muri kumwe Ibitekerezo byawe akaba aribyo bagenderaho, ikindi rimwe na rimwe guhindura intekerezo zawe birakugora.

Mu rukundo, uri umwizerwa kandi uha agaciro cyane uwo muri kumwe, uzi kubika ibanga cyane ndetse ukamenya kwihambira kukintu mpaka ukigezeho.

Abakuri iruhande bakwigiraho, ntabwo uba wumva ibintu byawe byose byajya hanze kuko ukunda kugira amakuru amwe namwe uhisha kubwawe.Ibyo ukunda ushaka uko ubiharanira ukabikorera ubuvugizi.

2.Niba ino ry’imbere ringana n’irya kabiri n’irya gatatu, hanyuma irya Kane n’irya Gatanu akaba mato, ufite ikirenge cyitwa Roman Foot Shape: Niba ufite Roman Foot , ugira ineza, uraganira ugasabana cyane ndetse ukaba inshuti y’abantu. Iyo ugeze mu bantu bashya bwa mbere , uhita ubamenyera ugahita urushaho kuba muri bo.Kubera icyizerere wigirira , ntabwo aho batinda ku kugira umuyobozi wabo. Mukazi uri umunyamuhate, ntutinya kandi ugira ukuri, intsinzi iza ikwirukaho.

Niba ufite, Roman Foot, uri umwizerwa kandi wita kuba kuri iruhande cyane. Iteka uhora witeguye kubafasha ndetse ukifuza kurenga ibyifuzo byabo. Kuba wakira vuba ibyo ugezemo bituma ntakazi kakunanira. Ukunda ibintu by’imyidagaduro, imikino n’ibindi.

3.Niba ino ryawe rya mbere rireshya n’ayandi yose , menya ko ufite “Square Foot”: Abantu bafite ikirenge giteye gutya bazwi cyane ku gukora cyane no kwita ku nshingano bahawe.

Gukemura ibibazo ni ibintu byawe , aba bantu bazi gukoresha igihe cyabo ndetse bamenya kurinda isezerano batanze. Kwihangana no guhatiriza biri mu ndangagaciro zabo kandi abafite ‘Sqaure Foot Shape’ , Bamenya kugabanya uburemere bw’imirimo bafite ishobora kubajagaraza.Uyu imirimo imworohera ni ; Engineering, Accountancy, Kwigisha, Amategeko, cyangwa gukora muri Banki.

4.Niba ino rya kabiri, ari rirerire cyane kurenza irya mbere, menya ko ufite ‘Greek Foot Shape’ cyangwa Flame Foot Shape cyangwa Fire Foot Shape: Niba ufite ubu bwoko bw’ikirenge, ukunda guhangana cyane, iyo ufite ibyo wahawe gukora uba ushaka kurenzaho n’ibindi washakishije kugira ngo wemeze uwabiguhaye. Abakuri iruhande bakwigiraho byinshi. Ntabwo ukunda kujya kumbuga nkoranyambaga cyane.

 

Related posts