Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ikosa ryatuma ubaho wicuza mu buzima bwawe wa mukobwa we banza utekereze kabiri mbere yo kwemera kuryamana n’ umusore w’ iki gihe

 

 

Muri iki gihe ubusambany**i bumaze gufata indi ntera hagati y’abasore n’abakobwa bitwaje urukundo, nyamara ibi ni inzaduka mu muco nyarwanda ntibyahozeho ndetse ababikoraga babafataga nk’abakoze amahano. Ibi ntibibuza ko usanga hari abagifite umutimanama muzima, bafite amahame bemera mu mitima yabo, ndetse ahanini batinya no gukora icyaha. Kera kabaye umukobwa nk’uyu abona umukunzi, akamwihebera, akibwira ko atabanye n’uwo nta wundi babana.

 

Wa muhungu umukobwa yimariyemo, akamusaba ko baryamana ariko kubera gutinya gusama, gutinya indwara, gutinya gukora icyaha, kurwana n’umutimanama, ariko ahanini anarwana no kugumana urukundo rw’umuhungu yihebeye, umukobwa agahera mu gihirahiro.

Kubera iki ? Ati nimbyanga aranyanga yabimbwiye, kandi kubyemera ndumva bitandimo neza. Nkore iki ?Ibi rero ni bimwe mu bintu wagakwiye kwibaza mbere y’uko wemera ko muryamana:

1. Urukundo rwa mbere, (Premier amour), ari narwo rukunda guteza ibibazo, usanga rudakunda guhira abantu benshi. Nubona rero uwo wakunze mbere y’abandi atangiye kukugora, ntuzumve ko igikuba cyacitse, ngo ukore n’ibyo utateganyaga gukora ngo uri gukiza urukundo rwanyu.

2. Zirikana ko urukundo nyakuri rwihanganira byinshi. Umuhungu ugukunda by’ukuri, azemera kandi yubahe icyemezo cyawe cyo kudakora imibonano mpuzabitsina mbere y’uko murushinga.

3. Umuhungu ugukunda by’ukuri ntagushyiraho iterabwoba ngo nutemera ko muryamana ibyanyu birarangirira aho. Ubigenza atya akenshi ni wa wundi wamuha utamuha, ntabwo aba agukunda, aba azakwanga igihe runaka. Ikindi ni uko n’umuhungu ugukangisha ko mushwana niba utamuhaye, n’iyo murushinze ntimubana neza. Mubana by’umuhango, cyangwa se amaherezo mukazanatandukana.

4. Akenshi umuhungu ugukoresheje imibonano umutimanama wawe utabishaka, usanga ahita agutera n’inda. Ikibabaje ni uko akenshi bene uyu muhungu iyo aguteye inda ahita akwanga.

5. Zirikana ko iyo umuntu yashatse kugukatira nta kindi warenzaho. Kandi umenye neza ko gutandukana n’umuhungu wakundaga, byoroha iyo mutigeze mukorana imibonano mpuzabitsina, kurusha kuba mwarigeze kuyikorana. Iyo mwayikoranye birakomeretsa cyane kurushaho, noneho yaba yaraguteye inda cyangwa yaragusigiye ibirwara akaba akwishe kabiri.

 

Related posts