Urukundo ruraryoha, benshi bifuza kurubona no kuruhabwa kandi umuntu wese ashobora gukunda gusa n’ubwo rugira ibyiza byinshi rushobora no kugira ibibi nyamara abantu benshi usanga batabyibazaho mbere yo kurwinjiramo cyangwa ugasanga batanabizi
. Ibibi biba mu rukundo
. Gutandukana kw’abakundana
. Urukundo nyarwo
. Iherezo ry’urukundo
Umuntu wese iyo ava akagera yaba umukobwa cyangwa umusore iyo atarakunda aba afite inzozi zo kuzabona uwo munezero ugasanga ndetse agerageza gushushanya uwo bazakundana, uko azaba ameze, ibyo bazajya bakora…
Iyo ubajije abanyuze mu rukundo usanga abenshi bitarabagendekeye uko babyifuzaga cyangwa uko bari babyiteze aho usanga umukobwa ategereza umusore w’inzozi ze bikarangira atamubonye, umusore agategereza kuzabona umukobwa w’igitego ubaruta bose ariko ntamubone bikagera aho apfa gufata uwo abonye kugirango amere nk’abandi na we yubake urugo.
Iherezo ry’urukundo
N’ubwo ibi tuvuze haruguru bibabaza ndetse umuntu akaba atatinya kuvuga ko ari ibyago guhura nabyo hari ikindi kintu kibi kandi kibabaza kurusha ibindi bintu byose mu buzima kiba mu rukundo.
Icyo kintu ni igihe wahuye n’uwo wifuzaga mu buzima bwawe, uwo wahoze urota ukabona rwose ni we mukabana neza ukumva uranyuzwe ariko umunsi umwe uwo witaga ko ari byose kuri wowe, ubuzima bwawe, ubaruta bose n’ayandi mazina akabivamo mugashwana kakahava akaguhinduka ukamuyoberwa ndetse mukagera aho mutandukana yaba mwari mwaramaze kubana cyangwa se mugiteretana.
Abahanga mu by’urukundo bavuga ko nta kintu kibi nko gutandukana n’uwo wakundaga n’umutima wawe wose kuko bishobora no guhindura ubuzima bwawe by’iteka ryose. Iri tandukana rishobora guteza kwiyahura, kwiheba, kuba umusinzi, kuba ikihebe n’umugome…
Ese niba warigeze ukunda wigeze wibaza kuri iki kintu? Niba se ukunda wumva mutandukanye ku mpamvu iyo ari yo yose wabyitwaramo ute?