Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore igisobanuro cyo kuba umuntu mukuru mu rukundo

 

Hari ubwo ujya mu rukundo uyu munsi ejo ukaruvamo, hari ubwo uruvamo ejo ukarujyamo, ariko ukaba ufite ikibazo gikomeye cy’uko utazi uko waba umuntu mukuru mu rukundo urimo.Inkuru dukesha ikinyamakuru The Times Of India, igaragaza ko kuba umuntu mukuru mu rukundo bisobanuye kumenya gufata inshingano zawe n’iz’urukundo, ukamenya uburyo uganiriza umukunzi wawe, ibyo umukorera byose bigamije kuruteza imbere.

ESE NI IBIHE BISHOBORA KUGUFASHA KUBA MUKURU MU RUKUNDO?

1. Uburyo muganira

Benshi mu bakundana ntabwo baha agaciro iki kintu ariko kuva uyu mwanya menya ko nta ‘Communication’ ihari, urukundo narwo rutabaho. Iyo wita ku wo mukundana rero muganira cyane ni bwo uba uri gukura mu rukundo kuko uba uzi iby’ingenzi.

2.Inshingano

Kugira ngo ube warabaye umuntu mukuru, icya mbere ni uko ugomba kuba ufata inshingano mu rukundo rwawe ukamenya neza ko ari wowe ugomba kubikora. Iyo udafata inshingano ni nabwo ibintu byawe byose bipfa.

3.Kumenya aho ugarukira

Kubaha uwo mukundana ndetse nturengere ni byo by’ingenzi cyane bikugaragaza nk’umuntu mukuru.

4.Kuba umuhanga mu marangamutima

Menya neza ko amarangamutima ufite kugeza ubu ariyo y’ingenzi kuko bituma uwo muri kumwe agubwa neza. Ibi bituma aho afite intege nke umufasha kumererwa neza.

Related posts