Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore icyo wakora ukomora umusore cyangwa umugabo wakomerekejwe mu rukundo

 

 

Urukundo rwakomerekeje bamwe bituma abanyantege nke bavuga ko batazongera gukunda nyamara ntibamenya ko bashobora komorwa bagasubirana n’ibyiyumviro byabo by’urukundo.

 

Bamwe mu gitsinagore bibaza icyo bakora kugira ngo baturishe umutima w’umusore cyangwa umugabo wahuzwe urukundo bitewe n’ibikomere yahuye na byo muri rwo.

Nubwo umuntu ashobora gukomerekera mu rukundo, ariko mu rukundo ni na ho yongera komorerwa akagaruka ibuntu nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye ndetse n’abahanga.

Dore ibikenewe mu komora uyu musore cyangwa umugabo wakomerekejwe n’urukundo:

1.Musabe kukuganiriza inkuru yamukomerekeje: Kuganira ku byabaye n’iyo byakuriza bituma uruhuka ukavuga uko wiyumva bikorohera n’ushaka kukumva akamenya ibyo asabwa kugira ngo agufashe gukira ibikomere ndetse akakuba hafi.Igihe wifuza komora uwakomerekejwe ukenera kumenya uburyo yakomeretsemo bikagufasha kumenya agahinda ke ukababarana nawe.

2.Kumwumva neza udahubuka: Gutega amatwi umuntu bituma akubona mu isura y’umujyanama ndetse n’umufasha mwiza bityo nawe akirekura akavuga akari ku mutima. Kuganiriza umuntu udatuje cyangwa akumva ibice bigusubiza inyuma ukabona ko watereranwe.

Ni ngombwa kumva uyu musore cyangwa umugabo igihe abara inkuru y’akababaro yamubayeho ndetse byagukundira ukajya umusubiza amagambo meza amubwira ko bitazongera ndetse uhari kubwe.

3.Kumuha ibyo yabuze: Abantu bakomeretswa n’ibintu bitandukanye. Hari ababeshwa urukundo, hari abakomeretswa no kuba mu rukundo rubabaje “toxic relationship”, hari ababura abakunzi babo kubera impamvu nyinshi zirimo n’urupfu, hari abaterwa indobo n’ibindi byinshi.Bitewe n’ibyakomerekeje umuntu, ni byiza kwishyira mu mwanya we ukumva ibyo yabuze byaba bigushobokera ukaba wabimuha cyangwa ukamufasha kwakira ko ahashize hadahindurwa ahubwo bahakira.

Urugero: Uwabuze urukundo warumuha, uwakomerekejwe n’amagambo mabi wamubwira ameza anyomoza ayo yabwiwe, ndetse ikiruta byose ukamufasha kuba umunyambaraga mu bihe byose anyuramo, akamenya ko ku Isi buri wese ashobora kubona ibihe byiza n’ibibi.

4. Mufashe guhugira mu bimushimisha

Ibitunezeza akenshi bidufasha no kurenga ibihe bibi. Igihe wamaze gusobanukirwa ko umuntu yakomerekejwe, ukwiriye no kumenya biruseho ibyo akunda n’ibimunezeza ukamufasha kubihugiramo yiyibagiza ibihe bibi.

5.Kumuganiriza inkuru z’abanyambaraga witsa ku kababaro ke: Iki kintu kirakomeye ndetse gisaba kuba uri umunyabwenge wo kubara inkuru zomora ugendeye kuyo wabwiwe. Urugero ushobora kumubwira ukuntu umuntu runaka wihimbiye yababajwe n’urukundo, nyuma akaza kwiyakira agakomeza ubuzima nyuma agahinduka igitangaza.Ibyo ni bimwe mu bituma yumva ko nawe ashoboye. Mu gusoza izo nkuru ukwiriye kumubwira ko nawe bishoboka kuko no ku bandi byashobotse, bikamuha icyizere cy’ubuzima.

Ni byinshi bitandukanye byakorerwa abakomeretse kugirango bagaruke mu byishimo byabo, ariko ni inshingano itoroshye isaba gutekereza mbere yo kubikora, kuko ushobora kutamwomora ahubwo ukamutoneka bitewe nuko witwaye.

 

Related posts