Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Life Style

Dore icyo wakora ukagabanya amakimbirane mu muryango wawe kuko benshi birimo birabasenyera ubutitsa

 

Abantu benshi ndetse n’imiryango myinshi usanga ihoramo amakimbirane cyangwa abantu bagahorana kutumvikana hagati yabo. Uburyo bwo gukemura ibibazo by’umuryango benshi bibwira ko bigoranye ariko nyamara siko biri. Ese nawe birakugora? Dore inkuru yagufasha.

Umugabo umwe yari afite umuryango w’abahungu bahoraga batongana hagati yabo batumvikana. Umugabo igihe yananiwe gukemura amakimbirane yabo, yahisemo kuyakemura akoresheje inama agamije kubunga abonyeko bikomeje kwanga, yiyemeje kubaha urugero rufatika rw’ibibi byo gutongana abereka ko bidakwiye.

Umunsi umwe, yabwiye abahungu be kumuzanira agapira barakazana. Bamaze kubikora, ashyira fagot(umuzinge w’inkoni) mu biganza bya buri wese uko yakabaye, abategeka kumenamo ibice. Bagerageje n’imbaraga zabo zose, ariko ntibabishobora kuko byari bifite imbaraga. Nuko nyuma yaho yakinguye fagot, afata inkoni ukwe, umwe umwe amuha iye.

Yongera kuzishyira mumaboko y’abahungu be, barazivunagura byoroshye. Arangije arababwira muri aya magambo ati: “Bana bange, nimba mufite ibyiyumviro bimwe, mukishyira hamwe kugira ngo mufashanye, muzakomera nk’uyu fagot, udakomerekejwe n’ibigeragezo by’abanzi bawe bose, ariko nimba mutandukanijwe cyangwa mwiciyemo ibice ubwanyu, muzavunika byoroshye nk’izi nkoni. ” Ikizabatera cyose kizababasha kandi ntimuzagishobora kuko muzaba mutari hamwe.

Muby’ukuri abana bashimishijwe n’urugero rwiza ise yabahaye nyuma y’igihe kitari gito bari bamaze batongana. Ubumwe no gufatanya nibyo byambere. Abanyarwanda babivuga neza bati” abishyize hamwe ntakibananira”. Ubwenge n’amayeri birakenewe igihe cyose ugiye gukemura ikibazo kuko burya gukemura ikibazo neza ni ukutagira aho ubogamira.

Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb

Related posts