Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Dore icyo bisobanuye kurota  umubyeyi wawe apfa?

Inkuru zijyanye n’imfu cyangwa guhera umwuka zirababaza no kuzumva ahandi, ariko bikababaza kurutaho igihe ibyago bibaye ku bantu bawe ba hafi, niyo mpamvu mu nzozi zibabaza harimo no kubura umubyeyi.

Umuhanga mu gusobanura inzozi abihuje n’intekerezo z’abantu yatangaje ko kurota umubyeyi wawe apfa bishobora kukuganisha ku bwoba ukajya uhora ubona ayo mashusho mu maso yawe ugatinya bitewe n’agaciro ubahereza gakomeye.

Uyu mugore witwa Loewenberg yabisobanuye agira ati “Kurota umwe mu babyeyi bawe yitaba Imana cyangwa bombi icyarimwe bagendera rimwe, bimenyesha ko umubano wanyu ushobora guhinduka cyangwa ubuzima bwabo bugiye kuzamo impinduka.

Umubano hagati y’umwana n’umubyeyi ni ikintu gikomeye ndetse bamwe bemera ko ababyeyi bahagarariye Imana ku Isi bikagaragaza icyubahiro n’agaciro babahereza.

Ibi kandi bigaruka ku bitekerezo bya bamwe bavuga ko mu bintu bibabaza ku Isi harimo kubura ababyeyi cyangwa gutakaza umwe mu babyeyi, kuko ari ikintu kitajya gisibangana mu ntekerezo za muntu kurinda avuye ku Isi.

Benshi batinya kubura ababyeyi kubera inshingano ikomeye baba bafite yo kubarera bagahangayikishwa nuko bazabaho nta muntu ubareberera bakaba imfubyi.

Inkuru dukesha VeryWellMind ivuga ko kurota ubura umubyeyi bisobanuye ubwoba umuntu agira bwo kubabura kubera urukundo rwinshi abafitiye, bidasobanuye ko bagiye gupfa cyangwa kubura umwe mu bavandimwe nk’uko bamwe babitekereza.

Bamwe barota bapfisha umuntu bagahita bavuga ko, bashobora kuba bagiye kubura umuntu wabo wa hafi ariko si ko biri nk’uko bitangazwa n’abahanga. Bavuga ko ahubwo bishobora guterwa nuko intekerezo zawe zikunze kubagarukaho no kubatekerezaho bigiye kure.

Batanga inama yo kudahangayika igihe habayeho kurota ubura umwe mu babyeyi bawe, kuko bisanzwe ku bantu batandukanye kubona izi nzozi.

Related posts