Umusore mukundanye neza uramubona ariko nanone umusore uri gushaka kukurusha ubwenge nawe uramubona, Urukundo ni ikintu gikomeye cyane hagati y’ababiri kandi gisaba kugira imbaraga zo gusunika ku mpande zombi.
ESE UZABWIRWA NI KI KO UWO MUSORE ARIMO KUKUBESHYA KANDI KO ASHAKA KUKURUSHA UBWENGE ?
Abahanga baravuga ngo “Kuba umubeshyi kandi ukamenya kubeshya neza , ni impano, kuko bisaba imbaraga zidasanzwe kugira ngo ubashe kureba mu maso h’umuntu ubundi ukamubwira ibyo nawe uzi neza ko atari ukuri”.Ubushakashatsi bwakozwe , bwagaragaje ko umuntu udafite impano yo kubeshya ashobora kugenda abyiga umunsi ku munsi ndetse bemeza ko ababyiga cyane ari abari mu rukundo baba bari gukingana ibintu.Abahanga bemeza ko kandi byibura umuntu bwira abenshywe incuro zirenga 200.Uwitwa Noah Zanden yemeje ko hari ubwo umuntu adashobora kureba mu maso ya mugenzi we mu gihe arimo kubeshya ariko cyane cyane uyu mugabo yikije kubakundana aho ngo umusore urimo kubeshya umukobwa yirinda no kumureba mu maso.
1.Umusore uri ku kuryarya yikura mu biganiro byanyu mwembi: Uyu musore azahimba inkuru ariko atarimo nagato.Uyu mugabo twagarutseho witwa Zanden yasobanuye ko umubeshye w’umuhanga yikura muri buri nkuru yose ari kubara.
2.Ahora agusaba imbabazi: Umusore ushaka kukurusha ubwenge, azahora agusaba imbabazi kandi nawe kuko yamaze kuguhuma amaso nawe uzahora umuha imbabazi kenshi.Mukobwa menya ubwenge mu gihe uwo musore mukundana yaba agusabye imbabazi incuro zirenze 5 mu cyumweru.
3.Inkuru akubwira ashaka kukujijisha ntabwo zishinga: Kubera ko ntakintu aba aribuvuge ngo ucyumve kuko aba yishinja amakosa, ahitamo kuguhuza ariko wajya kumva inkuru ze ukumva ntabwo zumvikana.
4.Yigira nk’uri kukubwira amakuru ukeneye kandi arimo kukujijisha: Urukundo rw’abantu babiri bakundana by’ukuri ntabinyoma bibamo ndetse nabo ubwabo baharanira kugera kuri byinshi ntabwo bahora bakina umukino w’injangwe n’imbeba babeshyana.