Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibyo wakorera umukunzi wawe bigatuma arara akuramya uko bwije nuko bukeye

 

1. Mu gihe uri kumwe n’uwo ukunda, jya ugerageza kumubwira mu ijwi ryoroheje ndetse akenshi nujya kumubwira akantu gasekeje cg se k’ibanga ujye ukoresha kumwongorera, ngo kuko ibi bituma yumva ibizongamubiri n’itandukaniro riri hagati yawe n’abandi.

2. Gerageza kumufata mu kiganza igihe muri kumwe mugendana, ngo kuko ibi bituma akwiyumvamo cyane, akanumva ko utamuri kure.

3 . Niba kandi yagusuye, muhamagare umujyane mu gikoni mutegurane ifunguro. Urugero nk’umureti, agafiriti, gukaranga ubunyobwa n’ibindi. Ibi rero ngo biramushimisha kabone niyo mwateka ibitaryoshye.

4. Jya ukunda kumuha impano akenshi ndetse wibande kuzihendutse cyane rwose ngo kandi ujye ureba iyo atatekerezaga ko wamuha.

5. Kora ubushakashatsi umenye umwenda akunda muyo ufite hanyuma ube ari wo wambara igihe cyose muri kumwe.

Warebye iyi nkuru ko nayo ari ingenzi

6 . Numuramutsa, jya umuhobera cyane kandi umwegereye kabone niyo mwaba muherukana vuba.

7. Fata igihe umubwire mutemberane mujye ahantu kure n’amaguru kandi hitaruye nko ku mucanga, mu ishyamba n’ahandi.

8. Jya ukunda kumubwira ko ari we wenyine wifuza kandi utamubeshya.

9 . Fata akanya igihe muri kumwe umufate ku rutugu, umurebe mu maso na we akurebe, mumare nk’iminota ibiri mutavuga, ubone umubwire ko umukunda nibiba ngombwa unamusome utamuteguje.

10. Kora akantu kerekana ko mukundana igihe muri no mu bantu benshi.

Related posts