Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Dore ibyo wakora ukirirwa umeze neza mu maso nta byuya cyangwa kuyaga kukurangwaho.

Bijya bibaho ko umuntu azana ibyuya mu maso igihe cyose,ndetse yaba amaze no kwisiga bigahita biza bikamaraho ipuderi,maze uruhu rugahora ruyaga cyane, ariko hari uburyo bworoshye wakoresha bigashira burundu,ukirirwa umeze neza mu maso nta byunzwe cyangwa kuyaga kukurangwaho.

Dore bimwe mu byo twaguteguriye:

1.Kwigirira isuku ukoga mu maso n’amazi buri gitondo na buri joro mbere yo kuryama,ariko nijoro wamara koga ukirinda gusigamo amavuta,ni kimwe mubifasha uruhu kugabanya ibinure bizana ibyunzwe mu maso

2.Kujya kuryama ukabanza kwisiga ibumba mu maso,maze ukarirekeraho iminota 5,ukabona koga mu maso n’amazi ashyushye nabyo bikiza uruhu guhora ruyaga cyane.

3.Iyo ufashe ifu y’amakara ukavanga n’amazi y’igikakarubamba maze ukabyisiga ukabiomarana iminota 10 mu maso ukabona kogamo nabyo bikiza kuyaga k’uruhu rwo mu maso.

4.Irinde kwisiga igikotori cyonyin mu maso ngo uhite wisiga,ipuderi ahubwo wisigamo amavuta afungurwa,maze ukisiga ipuderi nkeya kuko iyo wisize hejuru ya gikotori ipuderi ihita ifatamo ugatangira kubira ibyuya.

5.Kora sauna nibura inshuro ebyiri mu cyumweru,nabyo bigabanya ibinure bituma umuntu abira icyunzwe kandi uruhu rukaba rwumutse neza.

6.Ubundi buryo ni ukwisiga agakotori gakeya maze ukarenzaho amavuta afungurwa ariko atarimo glycerine maze ukabona kwisiga ipuderi,nabyo bituma uruhu rutayaga cyane.

Ibi ni bimwe mubyo wakorera uruhu rwawe rwo mu maso,mu gihe rukunda guhora ruyaga cyangwa ruzana ibyumzwe kuburyo wisiga ipuderi ntibigaragare.

Inkomoko: Afriquefemme

Related posts