Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibyo wakora bigatuma umukobwa aguha ibyo afite byose , kuko aba agufata nk’ umusore wigitangaza mu buzima bwe

 

Gutuma umukobwa mukundana yiyumva nk’umwamikazi ni bumwe mu buryo bwiza bwagufasha kugira urukundo ruhamye no kurambana na we igihe kirekire, Tuzi ko nta muntu ushobora kuzuza ibisabwa byose ariko ushobora kongera imbaraga byaba ngombwa ukazikuba kabiri kugirango ushimishe umukunzi wawe kandi umugumane igihe cyose. Niba rero wifuza gutuma umukunzi wawe yiyumva nk’umwamikazi dore ibyo ukwiye gukora:

1. Mwereke buri gihe ko umwitayeho

2. Mureke mwisanzuraneho. Niba hari ikimuhangayikishije reka akivuge kandi umutege amatwi. Mbese tuma yumva ko uhora witeguye kumwumva.

3. Murwanirire. Hari ubwo abantu bazaba barimo kumurwanya. Mubere nk’inkota iryaye mu rwubati. Haguruka umurwanirire. Murinde abashaka kumushyira hasi. Mubere ingabo imukingira igihe cyose.

4. Itonde kandi umugaragarize ikinyabupfura. Kumukingurira umuryango, kumuganiriza mu kinyabupfura bizatuma yumva urukundo. Bimukorere kenshi ndetse cyane cyane igihe ari kumwe n’abantu b’incuti ze n’umuryango.

5. Mutunguze impano. Abakobwa bose bakunda impano. Ntago ari ngombwa ko kiba ari ikintu gihenze. Koresha utuntu tworoheje gusa ubikore kenshi.

6. Mutekere ibyo kurya. Ushobora kwereka urukundo rudasanzwe umukunzi wawe umutekera ibyo kurya cyane cyane ibyo akunda.

Bimwereka ko umukunda kandi ko wifuza kumukorera ibirenze.

7. Menya ibyo yanga n’ibyo akunda. Abakobwa bose si kimwe ni yo mpamvu ugomba kumenya ibimushimisha n’ibyo yanga kugirango utazamubabaza.

8. Jya umushimira. Shimira umukunzi wawe igihe hari icyo akoze kandi umubwire amagambo meza no mu gihe ntacyo yakoze mu rwego rwo kumugaragariza ko umukunda, ko ari udasanzwe kuri wowe, ko ashoboye, ko ari mwiza…

9. Ubaha ibitekerezo bye. Hari ubwo muzagira ibitekerezo bitandukanye ku kintu runaka. Ugomba guha agaciro ibitekerezo bye igihe cyose.

10. Mushyire imbere y’ibindi byose. Gerageza mu mipangu yawe yose abe ari we uza imbere mbese mugire inshingano zawe ibi bizatuma na we akubaha.

11. Mwizere

12. Ibuka amatariki y’ingenzi mu buzima bwe nibiba ngombwa umutungure.

Related posts