Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibyo umukobwa yakora ngo aterete umuhungu bitamugoye.

Kubona umukobwa akoresha amagambo y’umunwa kugirango areshye umugabo ni ibintu uzabona gacye cyane bikarushaho kuba gacye ugeze mu Rwanda, gusa uyu munsi turabagezaho bumwe mu buryo bwiza umukobwa yakwifashisha mu kwereka umuhungu ko amukunda bimworohoye kandi bigacamo igihe abukoresheje neza.

Mu bushakashatsi EAchamps Rwanda yakoze yifashishije imbuga za internet zitandukanye twasanze bimwe mu byafasha abakobwa igihe bagiye kureshya abagabo, bisaba kumva ko wikunze ubwawe, kumva ko uri mwiza ubwawe utigereranyije ku bandi bakobwa ndetse ibyo byose bikajyana no kwigirira icyizere ukishyiramo n’akanyabugabo, ibi igihe wabyujuje neza bizaba bimwe mu bizagufasha kureshya uwo wakunze mu buryo bukoreheye cyane mu bikorwa.

Ibi ntibivuze kwishyiraho makiyaje ikabije cyangwa kwambara imyenda ihambaye, iyo wambaye imyenda isanzwe bikubereye biba bihagije kugira ngo abone uteye amabengeza, ndetse udahinda. Kwiyoroshya, kumusetsa no kumusekera imbere ye ukaba uwo uri we ntiwiyoberanye kugira ngo nibura abone ko umwiyumvamo, utamuryarya, kandi ko nta n’icyo umuhishe hakiyongeraho n’iyo nseko kuko kumwenyura biri mu bintu bikuru bireshya abagabo.

  1. Kumubwira ko ukunda imico ye

kandi ukajya umugira inama zo mu buzima ukamwemeza ko umukundira imico ye yaba imyiza cyangwa imibi ukamugira n’inama zitandukanye zo mu buzima ngo kabone n’iyo ntabyo wowe waba ukurikiza.

Mu bijyanye n’uburyo bw’imivugire gukoresha ijwi risendereye ukarigira ijwi riri hasi ritari hejuru mu magambo wumva ko harimo gutinda nako kudakabije biba byiza. Ibi bindi bikarushaho kugenda neza mu gihe wujuje neza ibyo tumaze kubagezaho.

  1. Gukoresha ibimenyetso by’umubiri

Igihe cyose uri gushaka kugira icyo umubwira ushobora nko kumwicira ijisho kumukubita agashyi n’ibindi… ngo ibi bituma akugirira amatsiko kandi akagukurikirana kurushaho ndetse bigatuma arushaho gukurikira ibiganiro byawe, akaguha umwanya ndetse akakwiyumvamo.

  1. Kuvuga make

Mu gihe ubwira umuhungu inkuru ziteye amatsiko si ngombwa guhita uvuga byose ugerageza kuvuga tumwe uduca hejuru, ibi bituma umuhungu ubutaha iyo mwongeye kuganira bitamworohera kugenda atakubajije ibyo utamubwiye, mu gihe umubwira inkuru zikwerekeyeho ukirinda kwivuga amabi kuko bishobora gutuma agufata ukundi.

Ibi byose rero bikaba byaguha amahirwe nk’ umukobwa mu kwigarurira umuhungu wumva ushaka ko mwabyumva kimwe, kuko nyuma yo kubona ko afite uko asigaye akwiyumvamo ushobora kumubwira noneho ko umukunda, ariko mu gihe cyose uzabona atishimiye ibyo wakoze kuva ku ntangiriro ngo nta mpamvu yo guhatiriza.

Inkomoko:www. eachamps.rw

Related posts