Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibyo abakobwa bakiri bato bagomba kuzirikana

Hari igihe kigera abakobwa bakumva ntibifuza ikintu na kimwe kijyanye nurushako, aho baba bivugisha amagambo amwe n’amwe yumvikanisha ko ntagahunda yo gushinga urugo ihari, arimwo nka Ndi muto cyane,  igihe ntikiragera, ninde wita ku gushyingirwa, ndashaka kubanza gushaka  amafaranga menshi ndetse ko gushyingirwa uba wishoye mu bibazo bidashira. Ibi rero ahanini bivugwa na bageze mu kigero k’imyaka ya 18 kugeza kuri 24.

Gusa igitangaje, ni uko aba bakobwa bavuga bene aya magambo, usanga aribo  bakora imibonano mpuzabitsina kurusha abashatse, bafite ingo zabo. Ibi rero usanga aribyo biriho ubu, aho usanga abakobwa banga guhitamo abagabo nyabo bashaka gushinga urugo, bavuga ko bakiri bato.

Nyamara ibi ntibyagakwiye kubaho kuko burya uba wanga icyo uzahura nacyo, mu gihe kiri imbere uzaba utangiye kwifuza uwo mugabo ufite gahunda, ndetse n’umuryango utangiye kukurambirwa, aho bazajya bakubaza ibibazo bya hato na hato bidashira, birimwo nka  bigeze he? nta musore ufite? ntabwo uteganya kurushinga?urabona ko abo mungana bose bashyingiwe? ese ntabwo ubona ko uri  gusaza? n’ibindi byinshi.

Nyamara ibi ababyeyi baba bibaza, ntabwo baba bazi ko n’ubundi amatsiko wakagombye kuba ufite, wayashize mbese ntibaba baziko inshingano z’abashakanye abakobwa babo baba bazikora kandi batarashaka.

Ibyo rero bituma nawe witekerezaho gusa amazi aba yararenze inkombe, aho utangira kwibaza niba koko ukuze, uko wabigenza, ukabona abo muri murukundo ntagahunda bafite, byarimba ukabyereka imana uti niyo izi byose.

Iyo ugeze aho kwereka ibyawe imana, akawe kaba kashobotse, niho utangira kwishakira abagabo ngo mukore ubukwe, aha ntabwo uba ukiri inkundarubyino, nyamara ikibabaje utari uzi nta mugabo uba ugikeneye ku kwegera, nta mugabo ushaka umugore ukuze baba bari gushaka abato bagitemba itoto, ntawajya mu bibi abona ibyiza. wibuke ko wanze abagabo kuko watekerezaga ko wari muto cyane, aha niho wumva neza ko wahubutse kandi wavugaga ibyo utazi.

Niyo mpamvu abagabo bamwe basubira mu byaro iwabo gushaka abakobwa bakiri bato bo kurongora kubera ko abo mu mujyi bakiri bato badashaka kurongorwa, kandi abiteguye gushaka nabo usanga ari abakecuru.

Nyuma ya byose niho uzasanga abo bakobwa bakecuriye mwa banyina, basigaye basenga kurusha mbere, bahinduranya amadini nk’imyenda y’imbere, biyiriza buri munsi, ndetse n’ibindi byinshi. Icyo wamenya aha ngaha, ibikubaho byose ntabwo ukwiye kurenganya imana kuko ni wowe uba warayisuzuguye ndetse uba waranatannye ugomba rero kwakira ibije nta gihunga ukarekura ibigiye nta gahinda.

Related posts