Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibizakwereka ko umusore mu kundana  akiri imanz* i fatirana hakiri kare

Ubusanzwe biragoye ngo kumenya niba umusore akiri imanzi. Uburyo bwa mbere bwo kubimenya ngo ni ukumusaba ko yakubwiza ukuri niba akiri imanzi (atari yaryamana n’umukobwa cyangwa umugore).Muri iyi nkuru yacu tugiye kubagezaho uburyo 3 wamenyamo ko umusore mukundana akiri imanzi nkuko Pulse.ng yagaragaje ibyo bimenyetso. Ni mu gihe ku bakobwa b’amasugi, mu gihe cy’imibonano mpuzabitsin* a bava amaras* o bikaba bitandukanye n’abasore kuko bo nta kindi cyakwereka ko bakiri imanzi usibye ubu buryo 3:

1.Mwegere umusabe kukubwiza ukuriKugira ngo umenye niba umusore mukundana akiri imanzi, wowe mukobwa urasabwa kumwegera ukamusaba kukubwiza ukuri niba nta mukobwa cyangwa umugore yari yaryamana nawe. Niba koko mukundana by’ukuri azakubwiza ukuri na cyane ko urukundo nyarwo rutubakira ku kinyoma.

2.Uburyo asabana n’ab’igitsinagore: Abasore bakiri imanzi ngo ntabwo bakunda gusabana cyane n’ab’igitsinagore ndetse n’iyo bahuye bikaba ngombwa ko bahoberana, usanga bene aba basore biba bitabashishikaje cyane uko usanga bagize ubwoba bagasuhuzanya bakoresheje intoki mu gihe uwari uje kubasuhuza yashakaga ko bahoberana.

3. Ntibakunda abakobwa babasura mu rugo:Abasore benshi bakunda ko abakobwa babasura mu ngo zabo ariko siko bimeze ku basore bakiri imanzi kuko bo baba badashaka ko abakobwa babasura byongeye kuba baganirira ku buriri n’abakobwa ngo ni ibintu aba basore bagendera kure. Iyo bibayeho wenda batunguwe n’abakunzi babo, bagira isoni nyinshi kugeza aho kuvuga bibananira.

Mu gusoza iyi nkuru, twasaba urubyiruko kwirinda ingeso y’ubusambanyi kuko ari icyaha byongeye ukaba ushobora kuhakura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsi* n* a idakingiye ndetse ukaba ushobora no gutwara inda itateganyijwe. Abakiri imanzi ndetse n’abakiri isugi muharanira guhorana iryo shema kugeza igihe kigeze mukarushingana n’abo Imana izaba yabahitiyemo.

Related posts