Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Dore ibituma uhora mu madeni adashira mbere y’uko ukwezi kurangira, abakozi mukorana barakurambiwe

 

Wigeze wibaza impamvu amafaranga yawe ashira mbere y’ukwezi kutarangiye bigatuma uhora uguza abo mukorana?Abantu benshi bifuza kuzigama amafaranga no kubaho ubuzima bwiza bushimishije ariko ugasanga amafaranga ababana make bahora no mu madeni buri kwezi.

Aha rero hari bimwe mu byo ugomba guca mu buzima bwawe kugira ngo wirinde amadeni ya buri munsi.

1. Kugura ibyangombwa gusa : Niba ibyo ugura bigenwa nubushake, ugomba guhagarika ibi kugira ngo uzigame amafaranga. byagaragaye ko kugura utuntu twahato nahato ari bimwe mu ngeso ziganisha abantu ku gusesagura kuko uba waguze ibyo utateganyije.

2. Guhaha kugira ngo wishime: Utitaye ko winjiza amafaranga menshi, niba umunezero wawe ari uguhaha buri kwezi birashoboka cyane ko ntacyo uzigama. guhaha buri kwezi nibikuryohera ntubyigobotore bitazuma wishora mu madeni cyane.

3. Gutegereza ibitangaza(imikino y’amahirwe): Abantu bamwe bakoresha amafaranga yabo bahubutse batekereza ko hari ibitangaza by’ubukungu nka tombora cyangwa impano, abandi bakaguza nkana biteze ko hari tombora bari bubone, ibi nabyo byagushora mu madeni byirinde.

4. Imibereho ikabije ( kwipasa mureremure): Nibyo abantu bose bifuza kubaho neza ariko ntibikwiye ko wajya mu madeni kugira ngo unyurwe ugomba kunyurwa n’umushara wawe kugira ngo urinde icyubahiro cyawe.

5. Kutagira ingengoyimari: Gukoresha amafaranga utateguye ibyo uzayakoresha ibyo nabyo biri mu byagushora mu madeni ugomba kugira gahunda y’ibyo uzakora kuko bizayobora amafaranga yawe ukoresha ndetse unazigame.

Related posts