Burya gupfa kumenya ko umukobwa mukundana ari kuguca inyuma cyangwa afite undi musore uri kumutera cg bateretana ni ibintu bitoroshye bishobora kukuvuna gupfa kubibona. Si byiza kandi kwihutira gufata umwanzuro wemeza neza ko umukobwa mukundana ari kuguca inyuma mu gihe udafite amakuru ahagije yizewe nawe yakwihereye.
DORE IBINTU BIZAKWEREKA KO UMUKOBWA MUKUNDANA ARI KUGUCA INYUMA;
1.Ntakiboneka: Cyera mukiri mu rukundo mukirujyamo vuba yahoraga akubonera umwanya Ariko kuri ubu umwanya ntagipfa kuwukubonera ahora aguha impamvu zihoraho.
2.Agukinga amabanga :Niba umukobwa mukundana asigaye aguhisha ibintu Kandi cyera Ari wowe w’ambere yabibwiraga nayo nindi mpamvu ishobora gutuma umukobwa mukundana utangira kumucyeka ko ashobora kuba aguca inyuma.
3.Asigaye yirakaza: Kumwe umukobwa mukundana aba asigaye arakara cyane mu buryo budasanzwe nabyo ni ikindi kimenyetso kiza kizakwereka ko umukobwa mukundana ashobora kuba asigaye aguca inyuma.
4.Guhora kuri telephone: Guhora kuri telephone ku mukobwa mukundana nabyo byerekana ko uwo mukobwa ashobora kuba atangiye kuguca inyuma kuko ashobora kuba afite undi musore baba bari kuvugana buri gihe cyane ko ubona ko bidasanzwe.
5.Ntakikubaha: Ubusanzwe umukobwa ugukunda nyabyo agomba kukubaha, rero mu gihe atakibikora nabyo ni ikimenyetso kiza kikwereka ko umukobwa mukundana ari kuguca inyuma.
WIKIHUTIRA GUFATA UMWANZURO: Mu gihe uri gucyeka ko umukobwa mukundana ashobora kuba aguca inyuma, ni ngombwa ko umenya ko udakwiye guhita wihutira gufata umwanzuro kuko ushobora gusanga wineshye, rero ni ngombwa ko ugomba kumwibariza we kugiti cye ukumva icyo abivugaho.