Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibintu biruta ibindi byose kuri iyi isi ukwiye kuba wujuje mbere y’ uko ujya mu rukundo rwashajije benshi niba wifuza kubaho wishimye

Mbere yo kwinjira mu rukundo hari ibintu by’ibanze umuntu aba agomba kuba yujuje kugira ngo azoryoherwe n’urugendo aba agiye gutangira. Abantu benshi bakunda kwinjira mu rukundo bagakeka ko abandi aribo bagomba gutuma bishima, nyamara ibyishimo bya nyabyo bitangirira muri wowe.

Niba wifuza ko urukundo ushaka kwinjiramo cyangwa urimo ruzaramba ugomba kuba wujuje ibi bikurikira.

Kwimenya:Kwimenya ni cyo kintu cy’ibanze ugomba kuba wujuje kugira ngo ubashe kwinjira mu rukundo. Kumenya imiterere n’imitekerereze yawe ni cyo cy’ibanze mbere y’uko utangira gukunda/gukundwa. Ntibyakorohera kumenya abandi ,nawe ubwawe utiyizi.

Kugira inshuti zawe za hafi kandi wizeye:Inshuti zibamo amoko menshi ariko inshuti nyanshuti si ihora ikubwira ibyiza gusa. Ni igihe uyobye iragukebura ikakwereka amakosa. Mwene izi nshuti nizo ugomba kwiyegereza mbere yo kwinjira mu rukundo. Iyo hari amakosa uri gukora mu rukundo rwawe rushya cyangwa mukundana n’umuntu twakwita udashobotse nibo ba mbere babikubwira. Kutagira umuntu ukuba hafi ngo agukebure aho utari kwitwara neza bishobora gutuma ugwa mu rwobo utazapfa kwikuramo.

Kumenya icyo urukundo aricyo: Kwinjira mu rukundo utazi aho biva n’aho bigana,biba bigoye kumemya uko witwara mu mubano mushya uba ugiye kwinjiramo. Kwibwira ko mu rukundo habamo ibyiza gusa ni ukwibeshya. Ugomba kumenya ko hari n’igihe bitagenda uko wabiteganyaga.

Kutitiranya urukundo ni ihahiroMu rukundo si aho uba ugiye kubonera umutungo uruseho kuwo ufite. Abakobwa cyane kuko aribo bagira iyi ngeso,bakunda kwitiranya urukundo ni ihahiro. Ihariro nshaka kuvuga ni aho gusoroma amafaranga n’ubutunzi. Mbere yo kwinjira mu rukundo ugomba kumenya kubaho ntawe ukubeshejeho. Iyo winjiye mu rukundo ushingiye ku wundi muntu,uzabibona ariko nawe akagukoresha icyo ashaka. Ukaba uhindutse igikoresho cye aho kuba umukunzi we.

Ba uwo uriwe:Abantu aho bava bakagera baba batandukanye muri byinshi. Uburyo bwo gukunda nabwo ni uko. Ntugomba gushaka gukunda/gukundwa nk’uko ubibona ku bandi. Wikwigana ingendo y’undi kuko iravuna . Ba uwo uriwe mu kugaragariza amarangamutima yawe umukunzi wawe.

Kwigirira icyizere: Niba nawe ubwawe nta cyizere wigirira ,biragoye ko umukobwa/umusore mukundana akikugirira. Niba utiyizera ,ntiwamenya uko wizere mugenzi wawe. Icyizere niryo shingiro ry’urukundo.

Kugira intego: Urukundo rudafite intego nink’umugenzi udafite icyerekezo. Ni byiza ko wiha intego runaka y’urukundo ugiye kwinjiramo. Kumenya umukunzi ushaka uwo ariwe,icyo umushakaho,..ni ingenzi cyane. Byaba bibaje gukundana n’umusore/umukobwa imyaka igahita indi igataha nyamara nta cyerekezo runaka urukundo rwanyu ruganamo.

Wikwijira mu rukundo kuko ubihatirijwe,urebeye ku bandi,..Gutangira gukundana ngo kuko wabonye na kanaka abikora ni ikosa rikomeye. Banza utekereze neza niba ibyo ugiye kwinjiramo ubizi koko. Guhatirizwa gukunda/gukundwa bitewe n’umuryango wawe,inshuti se,..bishobora kukugiraho ingaruka mbi. Kuko uba ubigiyemo kubera igitutu ,iyo uhuye n’ikibazo mu rukundo,ukomereka kurusha uko ari wowe ubwawe waba ubyiyinjijemo.

Related posts