Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibintu bikuru biruta ibindi cyane bizakwereka ko uri mu rukundo rw’ agahararo nk’ urwo umuhanzi Juno yakundanye na Wayz

 

 

Bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko uri mu rukundo rw’agahararo

1. Uru rukundo rw’agahararo nta ntambwe rutera n’iyo rwayitera ruba rugira ngo rwigerere kuri bimwe mu byo rwakurikiye nk’ubutunzi cyangwa se igitsina. Aha ni hamwe ukunda azajya akosereza mugenzi we nabimubwira yumve ntacyo bimutwaye, nta mbabazi yamusaba cyangwa ngo yihatire kwihana iryo kosa ubutazarisubira. Naramuka amusabye imbabazi ntazabikorera kuko yumva yahemukiye mugenzi we, ahubwo azazimusabira kugira ngo icyo amutezeho atagihagarika.

2.Urukundo rw’agahararo ruba rufite impamvu ariko zishingira cyane ku ku kwikunda.

3. Urwo rukundo rutuma umuntu atabona aho undi afite intege nke n’ibyiza afite rukabikabiriza.

4. Iyo havutse akabazo gato hagati y’abakundana, uru rukundo ruhita ruhagarara, mbese urukundo rw’agahararo ntiruzi kwihangana.

5. Urukundo rw’agahararo rugendera ku marangamutima y’abandi ntirwigera rwifatira icyemezo.

6.Urukundo rw’agahararo rubuza amahoro. Kuko ruba rwarakurikiye imimerere igaragara inyuma nk’uburanga cyane cyane, imyambarire n’ubutunzi. Iyo ibyo byose uwari wabikurikiye atakiri kubibona kuri mugenzi we atangira kubura amahoro yibaza uburyo agiye kwishakira abandi babifite ndetse anibaza uko agiye kuruvamo n’uwo utakiri kumugaragarira nka mbere.

7.Uru rukundo ruba rushingiye gusa ku byo umuntu yashimye ku wundi bigaragara inyuma

8. Urukundo rw’agahararo nta kuri rugira, ruriyoberanya, rurirarira. Guhishanya biraruranga,urufite ntiyigera yumva yakwiyereka mugenzi we uko ari, ahora yirata ibyo afite n’ibyo adafite yaba imitungo, imibereho n’amateka y’ubuzima akurikije uko abona mugenzi we, nubwo ashobora kuba amwibeshyaho.

 

Related posts