Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibimenyetso karundura byakwereka ko  urimo gutandukana n’ uwo mukundana  gahoro gahoro fatirana hakiri kare

Iyo wamaze kumenya ko mushobora kuba mugiye gutandukana ni na bwo ubasha kumenya icyo gukora ukazahura urugo rwawe kuko gutandukana n’uwo mwashakanye muhanye gatanya ni kimwe mu bintu bigora.

ESE NI IBIHE BIMENYETSO BIZAKWEREKA KO URUGO RWANYU RURI MU MAREMBERA

1. Muhora mu ntambara n’intonganya zituma muhora mushotorana ku buryo nta munsi ushira utarize cyangwa ngo utabaze inshuti n’abavandimwe.

2.Guhora mucecetse : Guhora mucecetse ntawuvuga, nabyo biri mu bituma urugo rwanyu rusenyuka. Nubona iki kimenyetso bitume ushaka uko ubigenza uzahure, urugo rwawe.

3. Mwatereye iyo: Urugo rwanyu mwarutereye iyo ntabwo mukirwitaho. Nta mpano muhana, nta magambo meza.

4.Ibyerekeye ejo hazaza hawe, ntacyo bibwiye uwo mwashakanye: Muri make ibyerekeye ejo hazaza hawe ni wowe ubyimenyera. Iki na cyo ni ikimenyetso kizakwereka ko uri wenyine.

Related posts