Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibimenyetso bigaragara vuba bizakwereka ko uwo muri kumwe mu rukundo ashaka kuruvamo.

Mu buzima umuntu wese akenera umuntu umuha urukundo, uko waba umeze kose ukenera ngukunda no gukundwa, ariko urukundo rugiye rutandukaniye ku ntego zarwo.

Uyu munsi ntabwo turavuga ku rukundo rusanzwe umubyeyi ashobora nko gukunda umwana we cyangwa urwo umukoresha yakunda umukozi we bitewe nuko amukorera neza, ahubwo turavuga ku rukundo rwo hagati y’umusore n’umukobwa bateganya kuzarushinga.

Ni kenshi usanga ubantu binjira mu rukundo bose bafite intego yo kubana ariko hakaba habaho imbogamizi zatuma batabasha gukomezanya, bitewe n’impamvu zitandukanye umwe akaba yahitamo kubivamo atabwiye undi ahubwo agakomeza kumwereka ko bakiri mu rukundo kandi we yaramaze kuruvamo.

Uyu munsi twabateguriye bimwe mu bintu by’ingenzi byakwereka ko uwo mwari muri kumwe mu rukundo yatangiye kubivamo, nubwo yaba atabyeruye ngo abikubwire.

1. Iyo umuhamagaye akubwirako atari kuboneka: Ubusanzwe usanga abantu bakundana baba bavugana kenshi ariko iyo umuntu yamaze kwiyemeza kuva mu rukundo atangira kukwereka ko afite byinshi bimuhugije bituma atabona umwanya wo kukuvugisha.

2. Iyo muvuganye gato arakubwira ngo mukupire yitabe undi muntu: Umuntu uhamagara mwatangira kuvugana akakubwira ngo umukupire agahora abikora kenshi, menya ko atakikubaha nka mbere ahubwo ashaka kukwereka ko afite abandi bakurusha agaciro.

3. Iyo umubajije impamvu atakuvugishije akubwira ko yibagiwe: Iyo umuntu agukunda by’ukuri ntashobora kukwibagirwa kuko ibyo akora byose aba agutekereza nubwo yaba ari mu kazi iyo akavuyemo agushakira umwanya, ariko umuntu uri kuva mu rukundo akubwira ko yibagiwe kukuvugisha ubwo ntabwo uba ugifite umwanya mu bitekerezo bye uba wamaze kuvamo.

4. Ntabwo akubwira gahunda ze:  Niba umuntu mwakundanaga akakubwira gahunda ze zose nyuma ukumva asigaye yanga kukubwira gahunda ze menya ko atakigufata nk’umuntu w’ingenzi ukwiye kumenya ibye.

5. Wumva yaragukuye mu mishinga ye: Iyo uri kuganira n’umukunzi wawe ubizi ko mufitanye umushinga wo kubana akenshi wumva mubyo avuga agushyira mubikorwa bye ateganya imbere, ariko iyo atangiye kuva mu rukundo mubyo avuga uba wumva ataguteganyamo.

Ntabwo ari ibi byonyine byakugaragariza ko umukunzi wawe ari kuva mu rukundo ahubwo hari byinshi ugenda ubona byahindutse kuri we  bitewe nuko usanzwe umuzi.

Related posts