Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibihano bikakaye wahanisha umukunzi wawe mu gihe yakurakaje utamukomerekeje umutima

Wenda warambiwe amakosa ukorerwa n’umukinzi wawe, cyangwa se uhora urizwa n’imico ye itari myiza mu mubano wanyu n’ibindi, gusa wasobanukirwa n’uburyo bwiza wamuhanamo utamubabaje mugasubirana ibyishimo byanyu.Rekera gutekereza ko watakaza umukunzi wawe ugashaka undi, ahubwo umugerageze bwa nyuma umuhanisha ibihano byamugarura mu murongo, mukongera kunga ubumwe.

Dore bimwe mu bihano byagarura umukunzi wawe ku murongo:

 Menyekanisha akababaro kawe: Fasha umukunzi wawe kumeya ibyakubabaje, kuko bamwe bakosa batabizi, Uburyo bwo guhana amakuru bufatika butuma habaho gusobanukirwa biruseho umubano wanyu, niba urimo ibyishimo cyangwa amakimbirane yanabasenyera. Umukunzi wawe ukwiye kumuhanisha igihano cyo kumwereka akababaro kawe kose, akamenya ko utishimiye ibikorwa bye, cyangwa ko yakubabaje kugeza bikemutse.Kubimenyekanisha ntabwo bisaba kumusakuriza kenshi cyangwa atukwa, ahubwo kumubwira mu kinyabupfura icyakubabaje, byaba byiza mukaganira mwicaranye, bimuhindukira nk’igihano gituma yigaya akisubiraho.Bamwe bagaragaza akababaro kabo bababaza abakunzi babo nko kubicisha inzara, kubatuka bababwira amagambo mabi abangiza intekerezo, kubasebya mu bandi n’ibindi.

Reka kumugenzura: Mureke yishyire yizane, gusa ntuterere iyo burundu umube hafi nk’uko bitangazwa na Hernorm
Gukurikirana umuntu umugenzura kuri buri kimwe akora, bituma akubona nk’umuntu umubangamiye, kuruta kumuha icyizere gifatika nawe akakibona, bigatuma yirinda kwangiza icyizere wamugiriye.

Kwizera umuntu ukanabimwibutsa kenshi ko umwizera, bituma asigasira isura nziza umubonamo, kabone nubwo waba ubizi ko hari amakosa akora mu ibanga, ibyo bishobora kumuhindura, ukamuhana utamuhutaje.

Mukorere ibyo akunda igihe yakubabaje: Ushobora nko kumutekera amafunguro akunda, kumusohokana aho yishimira n’ibindi, Bavuga ko kwitura ibyiza uwaguhemukiye bisa no kumushyira amakara ku mutwe! Igihe umukunzi wawe yakubabaje mu buryo bugaragara, iganirize wirinde uburakari maze uzirikane bya bindi akunda kuruta ibindi ubimukorere, use n’uwirengagiza ikosa yakoze.Ibi bituma yiyumva nk’umunyamakosa utagukwiriye, bigatuma yitekerezaho, nubwo bamwe badashobora gusaba imbabazi, ariko ashobora guhinduka ukabibona mu bikorwa agukorera asa nusaba imbabazi.

Mubwire ko umukunda: Ijambo “ Ndagukunda” rivuna benshi ku buryo kubeshya urikoresha bidakunda igihe kirekire. Bimenyerewe ko abakunzi babwirana iri jambo, ndetse uribwiwe agasubiza agira ati “ Ndagukunda cyane”.
Gukunda umuntu umubabaza bisa nk’ibihabanye, niyo mpamvu umukunzi wakubabaje arivuga, ibyo yakoze bibi bimukomanga ku mutima akaba yakwihana utamubabaje nawe, cyangwa ngo umukomeretse umutima.

Urukundo ruragora cyane kuko bisaba guhuza amarangamutima yanyu. Nubwo bimeze bityo, sibyiza guheba umukunzi wawe, cyangwa kumureka bitewe n’amakosa yakoze, aho kugerageza ubundi buryo bwatuma mukemura ibibazo byanyu mukongera kubana neza.

Related posts