Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore bimwe mu bituma umugore atakitotombera uko mubanye

 

Bamwe bavuga ko umubano cyangwa se gushyingirwa ari ibyo wowe ukora, bishobora kuba byagushimisha, byakuryohera cyangwa se bikakubera inzozi nziza.

Mu mibano myinshi, nk’uko bishishikarizwa abantu bose abashakanye bagomba kwihangana no kwihanganirana kugira ngo bibikire akabanga k’umuryango ndetse babikorera n’abana babo.

Abantu babarirwa muri za miriyoni mu bashakanye ntabwo bashobora kwihanganirana ndetse n’abandi benshi bahitamo guceceka bagahitamo kuva mu rwo bashatse bakigendera mu byukuri ibyo bahoze bitotombera mu rugo ntibaba bakibishoboye bagahitamo kwigendera kugira ngo babone amahoro ariko ntibazongere kwitwa abashakanye.

Impuguke mu by’imitekerereze ya muntu, zivuga uburyo umubano uba ikibazo iyo abagore bahagaritse kwijujuta, cyangwa se kwitotombera uko babayeho.

Yavuze ko umugore nahagarika kwitotombera cyangwa se kwijujuta mu rugo icyo gihe uzamenye ko ugomba kubihangayikira hazaba havutse ibibazo bikomeye .

Hari abagore bagaragaje uko byabagendekeye nyuma yo guhagarika kwitotomba cyangwa kwijujuta mu ngo zabo , umwe yavuze ko
yahagaritse kwitotomba ahitamo kujya asaba imbabazi naho atakosheje, kuko ataragishoboye guhora asakuza.

Undi yagize ati: “Nahagaritse kwitotomba, ariko namubujije umwana wacu ubu ntaburenganzira afite k’umwana wacu ndetse n’umuryango we ntaburenganzira ufite k’umwana wange nahisemo kwibera mu buzima bwange ngenyine kandi ndishimye.

Undi nawe yagize ati” umunsi nahagaritse kwitotomba, umubano wacu wararangiye. Kandi ndishimye kuko ndi ahantu heza ubu.

Hari undi nawe wavuze ko yahagaritse kwitotombera umubano wabo yabonye undi umuntu umufata neza niyo mpamvu yahisemo guceceka kuko ibyo umugabo we avuga byose avuga ko ari byiza mbyukuri n’uko aba atakibyitayeho.

Benshi bagiye bavuga ko iyo kwitotomba birangiriye n’urukundo ruba rurangiye.
icyumvikanyweho muri aya magambo ni uko abagore bahagaritse gutongana cyangwa kwijujuta baba batangiye guhanga ubuzima bwabo bushya kuko urukundo bakundaga abagabo babo ruba rwarangiye.

Umwanditsi: Angel Mukeshimana

Related posts